Ikibazo cya gare ya Musanze cyabonewe umuti w’agateganyo

Nyuma y’uko ubuyobozi bwa RFTC ifite gare ya Musanze, RURA n’abafite amasosiyete atwara abantu bagiranye ibiganiro biyobowe n’umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru, hemejwe ko haba hakurikizwa amabwiriza asanzwe ariho, ibitanoze RURA ikabyigaho mu gihe kitarenze icyumweru.

Abafite amasosiyete atwara abantu bavuga ko batanga kwishyura amafaranga 3000 ku modoka ku munsi, kuko n’ubusanzwe bishyura mu zindi gare bakoreramo gusa ikibazo ni uko abafite za gare atari bamwe bityo bakishyuzwa muri buri gare binjiyemo bigatuma batanga amafaranga menshi cyane.

Muzindutsi Antoine uhagarariye urugaga rw’amasosiyete atwara abantu mu Rwanda, avuga ko ikibazo kiri mu gace k’amajyaruguru cyihariye, bitewe n’uko gare zitagengwa n’umushoramari umwe, bityo ngo abahakorera bakaba bashobora kwishyura amafaranga arenze 3000 agengwa n’ibwiriza.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubuzima bwasubiye nk'uko bisanzwe muri gare ya Musanze.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, ubuzima bwasubiye nk’uko bisanzwe muri gare ya Musanze.

Aha atanga urugero rw’uko gare ya Rubavu yishyuzwa n’akarere ka Rubavu, i Musanze ikishyuzwa na RFTC naho i Kigali Nyabugogo bakishyura akarere.

Ati: “Twagirango ibi bintu bihabwe agaciro, niba ari hatatu ubwo aho hantu hamwe ntabwo hakwiye gutangwa gihumbi? Abagena ibiciro bagakwiye kumenya ko ari gare zose imodoka ishobora kwinjiramo ku munsi”.

Hemejwe ko baba bakurikiza amabwiriza n’ubwo atabanogeye

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha atatu nta muti urambye ufashwe, hagaragajwe ko nk’intara nta burenganzira bafite bwo guhindura ibiciro byashyizweho ku rwego rw’igihugu na RURA, ahubwo abafite imodoka zitwara abantu basabwa gukurikiza ibiriho bakaba bishyura aya mafaranga n’ubwo rwose atabanogeye, maze RURA ikabisubiramo igatanga umwanzuro mu gihe kitarenze icyumweru kimwe.

Muzindutsi Antoine uhagarariye urugaga rw'amasosiyete atwara abantu mu Rwanda.
Muzindutsi Antoine uhagarariye urugaga rw’amasosiyete atwara abantu mu Rwanda.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, yavuze ko bemeranyijwe ko imodoka zisubira mu muhanda kuri uyu wa kane tariki 24/10/2013, ndetse zigatanga umusoro nk’uko ugenwa n’ibwiriza, cyakora ngo impungenge bafite zikaganirwaho muri RURA bitarenze icyumweru.

Ati: “Twasabye RURA ariyo igenzura ibi byose, ikaba ari nayo ifite uburenganzira bwo guhindura ibiciro, ko yasuzuma iki kibazo mu gihe cya vuba, hakaboneka umwanzuro unogeye buri wese.

Ikindi twafasheho umwanzuro ni uko kuba abantu bagumuka ntibajye muri gare gutwara abantu, hari aho byahurira n’umutekano muke. Niyo mpamvu twumvikanye ko guhera kuri uyu wa kane akazi ka company karatangira”.

Deo Muvunyi ushinzwe ingendo zo mu muhanda muri RURA, avuga ko mu biganiro bizafata umwanzuro izi nzego zose zirebwa n’ikibazo zizongera zigatumirwa zikagira uruhare mu ifatwa ry’imyanzuro, ibi kandi ngo bikazaba bitarenze icyumweru kimwe.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka