Ikibazo cya Congo kigiye guhuza abayobozi b’ibihugu bya ICGLR

Abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR) barateganya gukora inama taliki 05/09/2013 iziga ku kibazo cy’umutekano mucye ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Congo.

Nkuko bitangwazwa na Merry Robinson intumwa yihariye y’umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye mu karere k’ibiyaga bigari ngo iyi nama izahurirwamo n’ibihugu bigize uyu muryango byasinye amasezerano y’ubufatanye mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Mu rugendo rwe mu mujyi wa Goma, tariki 02/09/2013, Merry Robinson avuga ko inyeshyamba za M23 zashubiye inyuma ariko bikwiye ko zihagarika intambara hagakomezwa ibiganiro.

Merry Robinson hamwe na Guverineri wa Kivu y'amajyaruguru baganira ku mutekano w'iyi ntara.
Merry Robinson hamwe na Guverineri wa Kivu y’amajyaruguru baganira ku mutekano w’iyi ntara.

Nubwo ngo hashyizweho umutwe wihariye wo kurwanya imitwe yitwaza intwaro, hakajyaho n’amasezerano yo kuwushyigikira yabereye Addis Ababa muri uyu mwaka ndetse ukaba waratangiye akazi ngo hacyenewe ko uburyo bwa politiki bukoreshwa mu gucyemura ikibazo cy’umutekano wa Congo.

Mu gihe ubuyobozi bwa Congo bwifuza kurangira ikibazo cya Congo hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, Merry Robinson avuga ko nyuma yo gusura Goma agiye kujya Kinshasa guhura n’umuyobozi wa MONUSCO n’abayobozi ba Leta ya Kinshasa kuburyo bakurikiza umugambi wo gucyemura ikibazo cya Congo hakoreshejwe ibiganiro byari byaratangiye Kampala.

Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, iteranye igitaraganya kubera ibibazo by’umutekano harimo n’ikibazo cy’ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka na Congo nyuma y’ibisasu 34 bimaze kuraswa mu Rwanda mu kwezi kumwe u Rwanda ruvuga ko byarashwe n’ingabo za Congo zifatanyije na FDLR.

Merry Robinson ahura n'abandi bayobozi bo muri Kivu y'Amajyaruguru.
Merry Robinson ahura n’abandi bayobozi bo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Merry Robinson avuga ko izi ngabo zihangayikishije Abanyecongo kuburyo mu nama izabera Kampala taliki 05/09/2013 azahura na Perezida Kagame bakaganira uburyo ibiganiro byakomeza gutezwa imbere kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango ICGLR izitabirwa na Boubacar Diarra intumwa yihariye y’umuryango w’ubumwe bw’afurika mu karere, Russ Feingold intumwa yihariye y’Amerika mu karere hamwe na Koen Vervaeke intumwa yihariye y’umuryango w’ibihugu by’iburayi.

Biteganyijwe ko izi ntumwa zihariye kandi zizahura n’abayobozi batandukanye mu bihugu bya Uganda, u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ku matariki 04-07/09/2013.

Merry Robinson amaze guhura n'abayobozi ba Kivu y'amajyaruguru n'inzego z'umutekano.
Merry Robinson amaze guhura n’abayobozi ba Kivu y’amajyaruguru n’inzego z’umutekano.

Inyeshyamba za M23 zivuga ko zidashyize imbere intambara ahubwo zishaka ibiganiro kuko zakomeje kubigaragaza ziva mu mujyi wa Goma mu Ukuboza 2012, ndetse zikaba ziheruka gusubira inyuma aho zari ziri kugira ngo hakorwe iperereza ku iraswa ry’ibisasu mu mujyi wa Goma na Gisenyi ibisasu byahitanye abarenga 10 ku mpande zombi.

Cyakora nubwo Merry Robinson akomeza kuvuga ko ibibazo bya Congo bikwiye gucyemuka binyuze muri politiki, abayobozi ba Congo bavuga ko badashaka gushyikirana n’inyeshyamba za M23 ahubwo zikwiye kurwanywa; nkuko Guverineri Julien Paluku yabitangaje nyuma yo guhura na Merry Robinson mu mujyi wa Goma.

Umuyobozi wa MONUSCO, Martin Kobel, aherutse gusaba Perezida Kabila ko Leta ye yasubira mu biganiro n’inyeshyamba za M23 kuko ibiganiro bya Kampala bitarangiye kandi hari ibyo Leta isabwa gushyira mu bikorwa.

Umuyobozi wa MONUSCO yasuye n’abayobozi b’u Rwanda barimo Minisitiri w’ingabo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga kugira ngo baganire uburyo ibiganiro hagati y’inyeshyamba za M23 na Leta ya Kinshasa hamwe n’ubufatanye mu gushyira mu bikorwa amasezerano yasinywe n’ibihugu by’akarere mu kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo no kurwanya imitwe yitwaza intwaro.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muri abantu b’abagabo cyane..kuko iryo huriro rizageza byinshi ku karere dutuyemo.

kamaliza yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Ni umugambi mwiza kandi uzagira icyo ugeza ku karere cyane cyane muri Congo..

kamaliza yanditse ku itariki ya: 3-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka