Ikibazo cy’umushahara fatizo kirakomeye, kiracyaganirwaho - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, ageza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bimwe mu bikorwa bya Guverinoma byagezweho, mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda, yavuze ko Leta icyiga ibijyanye no gushyiraho umushara fatizo kuko bikirimo imbogamizi nyinshi zikwiye kwitonderwa.

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente asobanura iby'umushahara fatizo
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente asobanura iby’umushahara fatizo

Minisitiri w’Intebe yabivuze asubiza ikibazo cyabajijwe na Senateri Umuhire Adrie, yabajije ku kibazo Abasenateri babonye mu ngendo bakoze hirya no hino mu gihugu, bagasanga urubyiruko rufite y’imyaka 16 gusubiza hejuru rukora akazi gaciriritse ndetse ugasanga bahembwa umushahara muto.

Ati “Ndashima rwose urubyiruko kuva mu myaka 16 gusubira hejuru kuko rwitaweho umubare wiyongereye w’ababona akazi, ariko nagira ngo mbaze ni ubuhe bwoko b’imirimo babona? Kuko iyo urebye usanga akenshi uru rubyiruko rukora akazi gaciriritse, ariko wanareba umushahara bahebwa ugasanga ni ukiri muto. Nagira ngo mbaze umushahara fatizo umuntu yagakwiye kuba ahembwa kugira ngo ujyane n’igihe tugezemo”.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente, yasubije ko ikibazo cy’umushahara fatizo gikomeye ndetse ko n’ubushize ubwo aheruka kujya mu Nteko Ishinga Amategeko yakibajijwe, bakagisuzuma kuko umushahara fatizo uzanamo ibintu byinshi bifata ku buzima bw’Igihugu.

Ati “Iki kibazo kirakomeye. Kirakomeye kubera ko n’ubushize mwarakimbajije, reka mbabwire ko kiri kuganirwaho kuko ntabwo ari ikibazo cyoroshye. Akenshi abantu bakivuga bagira ngo kiroroshye ariko ni ikibazo gikomeye kandi cyane”.

Avuga ko iyo ugennye umushahara fatizo mu bukungu bw’Igihugu uba utegetse ko buri wese ufite akazi akora, ako ari ko kose mu gihugu amafaranga make azahembwa azaba ari ayo yagenwe n’itegeko.

Minisitiri w’Intebe asobanura ko n’umukozi wo mu rugo azahembwa ayo, icyo gihe Shebuja cyangwa Nyirabuja na we azajya gusaba ko umushahara we umukoresha awuzamura bigakomeza bityo no ku bandi.

Avuga ko urwo ruhererekane ruba rurerure rukaremerera ubukungu bw’Igihugu bityo akemeza ko u Rwanda rutaragira ubwo bushobozi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari aho ugenda ugasanga hari igiciro kizwi cyagenwe, kubera ubwumvikane bw’umukozi n’umukoresha.

Ati “Nko mu by’ubwubatsi usanga umufundi n’umuyedi rwose amafaranga bakorera ku munsi azwi, kandi adahinduka bityo tugasanga kumvikana hagati y’umukoresha n’umukozi ntacyo bitwaye”.

Aha yanavuze ko abakora mu nganda Leta ibikurikirana bakamenya niba ibigenerwa umukozi byubahirizwa.

Gusa nubwo Leta itaragena umushahara fatizo w’umukozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko yemera ko uwo mushahara fatizo ari ngombwa, gusa bisaba ko bikorerwa inyigo mbere yo kubishyira mu bikorwa.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka