Ikibazo cy’isuku nke cyongeye guhagurutsa ubuyobozi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abaturage kongera kwita ku isuku kuko byongeye kugaragara ko ikiri nkeya mu baturage.

Isuku nke yongeye kugaragara ku baturage batuye mu duce dutandukanye tugize intara y’amajyaruguru, ku buryo harimo n’abakirwaye amavunja n’abadafite ubwiherero, nk’uko inama y’umutekano y’Intara y’Amajyaruguru yabaye mu ntangiriro z’uku kwezi yabigaraje.

Byongeye kugaragara ko hari abaturage bakirwaye amavunja.
Byongeye kugaragara ko hari abaturage bakirwaye amavunja.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, yasabye abaturage kurushaho kugira isuku, kuko mu minsi ishize bari baragerageje kuyihagurukira ariko bakaba bongeye kudohoka kunshingano zo kuyitaho kuko hari abagifite amavunja muri aka karere kandi bidakwiye.

Yagize ati “Nta muturage wa Gakenke wo kugira amavunja nta muturage wa Gakenke wo kutagira ubwiherero, santere nka Gakenke n’izindi santere nta kuntu hataba harimo isuku kuko hari n’amaresitora nahandi inyuma basanze hatameze neza.”

Abaturage nabo basobanura ko usanga abayobozi mu nzego z’ibanze hamwe n’abashinzwe ubuzima, badakunze kugera hasi mu biturage ngo babakangurire isuku aribyo bikurura amavunja.

Hari n'abaturage bataragira ubwiherero bumeze neza.
Hari n’abaturage bataragira ubwiherero bumeze neza.

Uwiragiye Silvan wo mu Murenge wa Gakenke, avuga ko impamvu isuku nkeya ikunze kugaragara akensi abayobozi babigiramo uruhare.

Ati “Ahanini biva mu miyoborere y’inzego z’ibanze hamwe n’abanyabuzima kuko badakunda kwita mu giturage bajya kugenzura buri rugo bigakurura amavunja kuburyo inzego z’ibanze zidafata icyemezo ngo babikangurire abaturage buri munsi, kandi imidugudu myinshi akagoroba k’abagore mu nama baravuga ngo baragakora ariko haba n’amezi atatu ashira ntako bakoze.”

Bamwe mubaturage bakaba bafite ingamba zo kugirango batazongera kugaragaraho isuku nkeya.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke asaba abaturage kurushaho kugira isuku kuko bongeye kudohoka kunshingano zo kuyitaho.
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke asaba abaturage kurushaho kugira isuku kuko bongeye kudohoka kunshingano zo kuyitaho.

Nirere Jacqueline utuye mu murenge wa Nemba avuga ko bagiye kugerageza bagashaka uburyo amavunja acika.

Ati “Tugiye kugerageza dushake ukuntu ayo mavunja yaducikaho twisukure duce umwanda, dukubure, twubake n’umusarani usakaye n’ingarani tuyubake maze tuvome n’amazi tumene mu nzu turebe ko iyo suku yagaragara.”

N’ubwo abaturage bavuga ko abayobozi mu nzego z’ibanze batabegera ngo babigishe ariko usanga harimo n’abagifite imyumvire mike, ku buryo bavuga ko kutagira isuku babiterwa n’ubukene.

Abdul Tarib

Ibitekerezo   ( 4 )

ese ubu koko kuki mugora leta yacu,ubu abaturage hagati yabo ntibajya banenga abafite umwanda bagafashanya kuva muri uwo mwanda, nkuko habaho akagoroba k’ababyeyi bagashyiraho n’icyo kwigishanya kugira isuku

matama yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

NTIBYUMVIKANA UKUNTU TUGEZE MURI VISION 2020 HARI ABAGIKANGURIRWA ISUKU N’AKUMIRO PE

Mado yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

ndumiwe koko n’ubu haracyari abantu bakeneye ubuyobozi kugirango bagire isuku koko, bakaraba uruko gitifu aje kubibutsa birababaje

Kibwa yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Isuku yakabaye yitabwaho kuko isuku niyo soko y’ubuzima hatari isuku nibindi byabagora kugerwaho, baturage ba Gakenke nimwisubireho rwose kuko ntaho amavunja akivugwa.

vivian yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka