Ikibazo cy’inzego za Leta zikodesherezwa aho zikorera kizaba cyarangiye mu 2027

Inyubako 39 zifite ubuso bwa meterokare ibihumbi 80, ni zo Leta ikodeshereza inzego zayo ku mafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari cumi n’esheshatu ku mwaka. Nubwo Leta ikodesha izo nyubako zose, ariko hirya no hino mu gihugu hari inyubako za Leta zigera ku 1025 zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro.

Umuyobozi w’urugaga rw’abagenagaciro mu Rwanda, Mugisha John, avuga ko iyo umutungo utimukanwa udakoreshwa ushobora kwangirika ku buryo byagera n’aho agaciro ko kuwusana gashobora no kuruta agaciro k’umutungo ubwawo.

Yagize ati “Nk’inzu bashaka kugurisha, tujya tubibona mu nzu z’ibigo ariko bitari ibya Leta, bakaba bamaze igihe badakoresha inyubako zabo bashaka kuzigurisha, dusanga icyo gihe agaciro yari ifite mbere gatandukanye n’ako ifite ubwo icyo gihe twayikoreye igenagaciro, uko inzu irimo kugenda yangirika, mu gihe cyo kuyisana bisaba amafaranga, uko imyaka igenda iba myinshi idakoreshwa, ni ko amafaranga yo kuyisana akenewe aba menshi. Inzu imwe imaze umwaka idakoreshwa, ugiye kuyisana si kimwe n’imaze imyaka itanu cyangwa irindwi idakoreshwa, amafaranga arushaho kuba menshi kugira ngo isanwe”.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire, Rukaburandekwe Alphonse, yavuze ko hari inzego zamaze kwimukira mu nzu za Leta zuzuye ndetse ko hari n’izindi zigiye kwimuka vuba.

Inzego za Leta nizikorera mu nyubako zazo bizagabanya amafaranga yatangwaga mu kuzikodeshereza
Inzego za Leta nizikorera mu nyubako zazo bizagabanya amafaranga yatangwaga mu kuzikodeshereza

Yagize ati “Hari twebwe twavuye mu bukode tuza hano mu nzu ya Leta, hari inzego zindi nka REMA (Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga ibidukikije), na yo izimuka vuba, ni ibintu birimo gukorwa, icyo ni kimwe, icya kabiri, navuga nyine iyo gahunda yo gukira ngo tubyaze umusaruro ahantu haba hahari harimo gupfa ubusa, nk’urugero tuvuge i Huye, ejobundi twari turiyo, ndumva ikigo kigiye kuhakorera ni NIRDA( Ikigo gishinzwe ubushakashatsi).

Dufite gahunda yo kugira ngo nyine aho bakorera tuhabyaze umusaruro NIRDA bajyemo ndetse byanashoboka n’ibindi bigo bikajyamo. Ni mu buryo bwo kugabanya ubuso cyangwa se amazu akodeshwa. Ayo mazu agasukurwa akaba yajya gukorerwamo n’ibigo bimwe bya Leta. Nka Guverinoma y’u Rwanda numva hari gahunda yo gufata ahantu hamwe hashoboka ku bari mu Mujyi wa Kigali cyangwa se n’ahandi, hakaba hakubakwa inyubako nini yashyirwamo ibiro by’abakozi ba Leta, ku buryo twibwira ko mu myaka mikeya, icyo kibazo cyo gukodesha kitazaba ari ikibazo kuri twebwe”.

Impuguke mu by’ubukungu, Habyarimana Straton, yavuze ko kubera icyo kibazo cyo kuba Leta iba ifite inyubako zimwe na zimwe zitabyazwa umusaruro, ikarenga ikajya gukodeshereza zimwe mu nzego n’ibigo byayo, usanga ihomba kabiri.

Yagize ati “Igihugu gihomba ishuro ebyiri, gihomba aho gikodesha, kikanahomba n’aho cyubatse hatarimo gukoreshwa. Bigaragara rero ko mu by’ukuri haba hatarabaye guhuza inyigo cyane cyane mu igenamigambi, dore ko inzego burya zifite ukuntu zihuza amakuru, tukavuga tuti dukeneye ubuso bungana butya kugira ngo tubashe gukora bitewe n’umubare w’abantu dufite, abandi bati natwe dufite abantu bangana gutya, hakagira urwego rubihuza, icyo cyuho ntabwo cyagombye kubaho.

Ikindi nanone ni uko, Leta ni Leta, aho inzu yaba iri hose Leta yahakorera, ni ukuvuga ngo ubundi tujya gukodesha byagenze gute kandi dufite ubuso butarimo gukoreshwa, dufite inyubako zitarimo gukoreshwa. Ni nde ugena amakuru, ni nde ufata icyemezo, bigenda bite? Aho ni ho navugaga ko mu by’ukuri hakenewe wenda uburyo inzego za Leta zakwicara zigahuza imikoranire, kugira ngo ibyo bintu bireke gukomeza bityo”.

Inkuru dukesha RBA ivuga ko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe biherutse kubwira Inteko ishinga amategeko ko bitarenze umwaka wa 2027, ikibazo cy’inzego za Leta zikodesherezwa aho zikorera kizaba cyarangiye.

Depite Muhakwa Valens, Perezida wa Komisiyo yo mu Nteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC), yagarutse ku byavuzwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri icyo kibazo.

Yagize ati “Bagaragaje ko muri 2027, inzego za Leta zizaba zitagikodesherezwa, banagaragaza gahunda yo kugenda babishyira mu bikorwa, harimo kugura amazu, ndetse hari n’ayatangiye kugurwa, ariko hari n’inyubako za Leta zari zirimo zizamuka, ubu ngubu zigeze ku musozo ndetse ntekereza ko mu gihe cya vuba zigomba kuba zatangiye gukorerwamo. Aha navuga nk’iriya nyubako ya RURA, batugaragarizaga ko hari icyo izagabanya ku buso inzego za Leta zikodesha bigatwara amafaranga.

Hari inzu yaguzwe hariya, bayita ‘RDB New Building’, ubu RDB ndetse n’izindi nzego na ‘Rwanda Housing Authority’(Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire), na yo yimukiyemo. Hakaba rero n’umushinga munini bagaragaje uzashyirwa mu bikorwa muri kiriya gice cya Kimihurura uvuye aho Urwego rw’Umuvunyi rukorera, ugakomeza ku Rwego rw’ubugenzuzi bukuru bw’imari ya Leta, hari aho Komisiyo y’amatora ikorera, ndetse n’aho Rwanda Revenue yakoreraga ngira yo yamaze kwimuka. Ibyo byose rero ni bimwe mu byo bagaragazaga nk’ibisubizo bizagabanya ubukode”.

Ku nzego za Leta zigera ku 164, harimo Ibigo na Minisiteri zitandukanye, izigera ku 138 zikorera mu nyubako za Leta, naho izindi 26 ni zo kugeza ubu zikodesherezwa aho zishyurirwa Miliyari zisaga cumi n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka