Ikibazo cy’inyubako 1000 za Leta zidakoreshwa cyavugutiwe umuti

Leta yatangaje ingamba zo guhangana n’ikibazo cy’inyubako zayo 1000, ziri hirya no hino mu Gihugu ariko zidakoreshwa. Ni ingamba zitezweho gukemura ikibazo cy’ubukode bw’ahatangirwa serivisi za Leta kuri ubu buyitwara agera kuri Miliyari 12 ku mwaka, nyamara hari zimwe muri izo nyubako zakoreshwa aho gukodesha izindi.

Inzu yahoze ari iy'imyidagaduro muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ‘Théâtre de Verdure'
Inzu yahoze ari iy’imyidagaduro muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ‘Théâtre de Verdure’

Rukaburandekwe Alphonse uyobora Ikigo cy’Igihugu cy’Imiturire (RHA), avuga ko hari gahunda yo kubyaza umusaruro inyubako za Leta zitagikoreshwa, izindi zigasenywa.

Ati “Twabaruye inyubako za Leta zitagikoreshwa ndetse dusuzuma uko zimeze. Ubu turi gusuzuma izishobora kuvugururwa zikongera gukoreshwa, mu gihe izindi zishobora gusenywa kugira ngo ubutaka zari ziriho bube bwakoreshwa mu bundi buryo”.

Ibi bigiye gukorwa nyuma y’uko ku itariki ya 2 Ugushyingo 2023, Abadepite bagaragaje ko hari inyubako za Leta zigera ku 1000 zidakoreshwa mu Gihugu hose.

Hon. Uwanyirigira Gloriose, umwe mu Badepite bagize Komisiyo ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta (PAC), yatunguwe no kubona ko mu nyubako za Leta 49,937 zasuzumwe, hejuru ya 950 zidakoreshwa kandi zinashaje cyane nk’uko bigaragara muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, y’umwaka w’ingengo y’imari wa 2021/2022.

Imwe mu nzu zakorerwagamo na Komini Buringa ubu ni mu Murenge wa Mushishiro
Imwe mu nzu zakorerwagamo na Komini Buringa ubu ni mu Murenge wa Mushishiro

Hon. Uwanyiligira ati “Ikibazo cy’inyubako za Leta zidakoreshwa kigomba kwitabwaho byihutirwa. Ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda kigomba kwerekana uburyo bunoze bwo gukemura iki kibazo”.

Abadepite bemeza ko kuvugurura izo nyubako bishobora kugabanya cyane amafaranga yakoreshwaga n’ibigo bya Leta mu gukodesha ibiro. Kugeza ubu Leta ikodesha ahantu hangana na metero kare 85,000 hakorera ibiro by’inzego n’ibigo byayo 35 harimo n’inkiko. Kugira ngo uwo muzigo ugabanuke, Leta ifite gahunda yo kugira inyubako zayo zakoreramo ibyo bigo n’inzego.

Visi Perezida wa PAC, Hon. Beline Uwineza, yagize ati “Inyubako ya RURA iracyafite ahantu hadakoreshwa kandi yarubatswe hagamijwe kugabanya umutwaro w’amafaranga, ku bigo bya Leta bigikodesha ibiro. Ibibazo bituma aho hantu hadakoreshwa bigomba gukemurwa mu gihe cy’amezi atatu”.

Nk’uko Abadepite babitangaza, mu Mujyi wa Kigali hari inyubako za Leta 61 zidakoreshwa, 301 mu Ntara y’Amajyepfo, 252 mu Ntara y’Iburengerazuba, 245 mu Ntara y’Amajyaruguru na 181 mu Ntara y’Iburasirazuba.

Inzu yahoze ari iy'imyidagaduro muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Huye ‘Théâtre de Verdure'
Inzu yahoze ari iy’imyidagaduro muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye ‘Théâtre de Verdure’

Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi N’Ubworozi mu Rwanda, RAB, gifite inyubako 52 zimeze neza, 308 zikeneye kuvugururwa, na 68 zigomba gusenywa kuko gusanwa kwazo bidashoboka. Izi nyubako ziherereye mu bigo by’ubushakashatsi by’iki kigo biherereye mu Rubirizi, i Ngoma, i Nyamagabe, muri Gishwati, i Musanze, i Rubona, i Muhanga, i Nyagatare n’ahandi mu Gihugu.

Izindi nyubako zidakoreshwa harimo iz’ahahoze ari Ishuri ry’Indimi muri Kaminuza y’u Rwanda (EPLM) ku Taba mu Karere ka Huye, ahahoze ari Urukiko rwa Kanto mu Karere ka Gakenke, ahahoze ari inzu y’imyidagaduro muri Kaminuza y’u Rwanda hazwi nka ‘Théâtre de Verdure’, ndetse n’izindi zitandukanye zirimo ahahoze ibiro bya za komini, amacumbi y’abayobozi n’izindi.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragaza impungenge z’uko amafaranga yiyongera, ajyanye no gukodesha ibiro by’inzego n’ibigo bya Leta. Urugero, Urukiko rw’Ikirenga rukorera mu nyubako ikodeshwa agera kuri Miliyoni 117 z’Amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, yose hamwe akaba angana na Miliyari 1.4 z’Amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.

Inyubako RURA ikoreramo ifite ibyumba byinshi bidakoreshwa
Inyubako RURA ikoreramo ifite ibyumba byinshi bidakoreshwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahubwo kuki aliya mazu yi MUHANGA atahawe urukiko rwikirenga ngo abe aliho rukorera Leta izigame izo milioni 117 buli kwezi !!

lg yanditse ku itariki ya: 9-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka