Ikibazo cy’imyuzure kigiye guhagurutsa Guverinoma

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ivuga ko ifatanije n’izindi nzego, irimo gutegura Inama y’Abaminisitiri isuzuma mu buryo bwimbitse ikibazo cy’imyuzure n’impamvu zose zigitera.

Urutoki n'indi myaka yari muri iki gishanga mu Karere ka Kamonyi byarengewe n'imyuzure byose, hatangira gucukurwa umucanga
Urutoki n’indi myaka yari muri iki gishanga mu Karere ka Kamonyi byarengewe n’imyuzure byose, hatangira gucukurwa umucanga

Amazi y’imvura aturuka mu nyubako, mu mihanda, mu bibuga by’indege, muri za parikingi z’imodoka, ndetse no mu bikorwa by’ubuhinzi, ubucukuzi no gutema amashyamba, akomeje guteza imyuzure n’ibindi biza birimo isuri, inkangu, kuma kw’imisozi no gukama kw’amasoko.

Ubusanzwe ahantu hatoshye hatari ibikorwa bya muntu, amazi y’imvura acengera mu butaka akajya gukora amariba mu nda y’isi, bikabyara amasoko y’imigezi ndetse bikarinda ibishanga gutemberwamo n’isuri iva ku misozi.

Gusimbuza amashyamba ibikorwa by’Iterambere hari abo byatangiye gutera impungenge barimo uwitwa Mutesi, uhinga imboga muri kimwe mu bishanga by’i Kigali.

Mutesi uhinga imboga za dodo hepfo y’aharimo gusizwa ikibanza kinini kizubakwamo amashuri, avuga ko nta cyizere cy’uko azasarura kuko igihe icyo ari cyo cyose ubutaka buri muri icyo kibanza buzatwikira imirima ye mu gishanga.

Agira ati ”Amaherezo njyewe ndabona ari urupfu, ntawuzongera kurya kuko imirima mu bishanga ikomeje gutembanwa cyangwa kurengerwa n’isuri iva ku bikorwa by’abantu.

“Aha hantu ubona hahoze imyumbati myiza n’amateke, ariko ngaho reba umusozi wose bawutabaguye”.

MININFRA yemera ko ibikorwaremezo bigira uruhare mu guteza imyuzure n’ibindi biza bitandukanye,gusa ngo si yo yonyine yangiza ibidukikije.

Umuyobozi ushinzwe inyubako zo mu mijyi, Eddy Kyazze mu kiganiro yagiranye na Kigali today kuri telefone yagize ati:”Imyubakire ni kimwe muri byo (mu byangiza ibidukikije), ariko hari n’ibindi birimo n’ubuhinzi”.

“Kuva mu kwezi kwa kane harimo gutegurwa Inama y’Abaminisitiri ireba mu buryo bwagutse ikibazo cy’imyuzure, izahuza Minisiteri zirimo MININFRA, MINAGRI, Minisiteri ishinzwe ibidukikije ndetse n’izindi nzego zitandukanye”.

Uwo muyobozi avuga ko uburyo busanzweho bwo gucunga amazi y’imvura ava ku nzu , ari ukuyatega kugira ngo akoreshwe imirimo itandukanye, cyane cyane iyo kuhira imirima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IMYUZURE irimo kubera ku isi hose kubera imvura nyinshi,bijye bitwibutsa UMWUZURE wabaye ku gihe cya NOWA.Na Yesu ubwe yemeje ko wabayeho nkuko Matayo 24:37-39 havuga.Bazize ko NOWA yababwirizaga bakanga kumva.Ngo "ntibabyitayeho".Biberaga mu byisi gusa,ntibite ku bintu byerekeye imana.Byaba byiza nawe uhisomeye.Nkuko 2 Petero 2:5 havuga,uwo Mwuzure (Deluge cyangwa Flood) wishe abantu bose bali batuye isi.Harokotse abantu 8 gusa bashakaga imana.Yesu yarangije iyo nkuru avuga ko ariko bizagenda ubwo azagaruka ku Munsi w’Imperuka.Nkuko tubisoma muli 2 Abatesalonike 1:7-9,Yesu azazana n’Abamarayika,batwike abantu bose batita ku bintu byerekeye imana.Bisobanura ko,nkuko byagenze ku gihe cya Nowa,hazarokoka abantu bake cyane,kubera ko abantu nyamwinshi no muli iki gihe bibera gusa mu byisi,ibyerekeye imana ntacyo bibabwiye.Nubwo bababeshya ngo upfuye aba yitabye imana bakabyemera.

gashamura yanditse ku itariki ya: 8-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka