Ikibazo cy’amazi giteye inkeke muri College Karambi

Abanyeshuri biga mu kigo cya College Karambi kiri mu murenge wa Kabagari wo mu karere ka Ruhango baratangaza ko kuba ikigo bigamo kitagira amazi bigira ingaruka ku buzima no ku myigire byabo.

Umwe mu bo twaganiriye yagize ati “amazi dukoresha aba yanduye ku buryo no kuyakaraba umuntu aba afite impungenge. Ibaze noneho ko ari yo bakoresha mu guteka no koza ibyo turiraho”!

Aba banyeshuri kandi batangaza ko aya mazi ari nayo banywa cyakora ngo ubuyobozi bw’ikigo bubanza gushyiramo siro (syrop). Hari ndetse ngo n’abayanywera aho cyane cyane abacumbitse hanze y’ikigo.

Umuyobozi w’iki kigo, Havugimana Callixte, we avuga ko aya mazi atari yo abanyeshuri banywa kuko ngo amazi abanyeshuri banywa yo bajya kuyavoma kuri kano. Avuga ko ayo bayakoresha mu guteka no mu yindi mirimo gusa.

Aya mazi yari amaze kuvomwa ngo aze gukoreshwa mu guteka
Aya mazi yari amaze kuvomwa ngo aze gukoreshwa mu guteka

Uyu muyobozi kandi yemera ko kuba ikigo kidafite amazi ari ikibazo kibabangamiye ariko akavuga ko nk’ikigo nta bushobozi bafite bwo kuzana amazi cyane cyane ko agace iki kigo giherereyemo nta mazi kagira. Agira ati “ Mu by’ukuri ikibazo cy’amazi kirahari. Si muri College gusa n’ahandi kirahari. Twe tugerageza kugikemura uko kiri.”

Nta kizere

Kuba iki kigo giherereye mu gace k’amayaga gasanzwe nta mazi gafite bituma icyizere cyo kubona amazi kiyoyoka.

Havugimana Callixte yagize ati “nta n’ubwo nkeka ko iki kibazo kizakemuka vuba.” Cyakora ngo ubuyobozi bw’ikigo bwakoze ubuvugizi uko bushoboye ariko kugeza ubu nta mazi araboneka.

Abanyeshuri ba College Karambi bavoma mu gishanga.
Abanyeshuri ba College Karambi bavoma mu gishanga.

Hari amakuru ariko avuga ko hari abafatanyabikorwa bari gukora inyigo yo kugeza amazi muri aka gace bayakuye ahitwa Saruheshyi.

Ntibibuza banyeshuri gutsinda

Umuyobozi w’ikigo kandi yemeza ko kuba ikigo kitagira amazi nta ngaruka bigira ku myigire kuko abana biga neza bakanatsinda ibizamini bya Leta. Umwaka ushize ngo iki kigo cyatsindishije abanyeshuri ku gipimo cya 98% mu cyiciro rusange na 100% ku banyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu.

Ikigo cya College Karambi cyatangiye gisimbuye ishuri rya CERAI mu 1997 ubu gifite abanyeshuri basaga 650 ariko biteganyijwe ko bazagera muri 800 ubwo abanyeshuri bo mu myaka ya mbere n’iya kane bazaba bamaze kuhagera.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

iki kibazo kirakomeye rwose. Nubwo nahize ariko byari bitaraba gutya. Rwandan Government, please look on this.

Divine yanditse ku itariki ya: 22-10-2012  →  Musubize

Ubuyobozi bwakagombye gushyira ingufu mu kugenzura ibigo by’amashuri bya Leta nk’uko bubikora kubigo byigenga.

Anaclet yanditse ku itariki ya: 4-05-2012  →  Musubize

Uyu munyamakuru wa Kigalitoday arakoze rwose. Ntibikwiye kugira abanyeshuri bigira ahantu nk’aha, ukuntu nk’uku. Ni byiza ko Mayor wungirije avuze ko bagiye kubikurikirana (niba ari we koko). Ariko se ko bidashoboka kuhayobora amazi mu cyumweru kimwe, kuki iryo shuri ryemererwa rigakora icyo gihe cyose ribura ikintu cy’ibanze nka kiriya? Tekereza koga ariya mazi, ugafatira amafunguro ku byayogerejwemo?
Furaha azakurikiraanire twe abasomyi uko bizaba byakemutse mu kwezi gutaha.

Adamour yanditse ku itariki ya: 22-01-2012  →  Musubize

Ntabwo twari tuzi ko bimeze gutya,murakoze biradufasha kubikurikirana
no kubishakira igisubizo.V/M ASOC RUHANGO

Mugeni Jolie Germaine yanditse ku itariki ya: 20-01-2012  →  Musubize

Mana we ubu se aya mazi ntazabatera indwara! n’ubwo bavuga ngo ntabwo bibabuza kwiga ariko ubuzima bwabo buri kwangirika Nyabuna Minisiteri y’Uburezi nifatire hafi kuko ndabona bikomeye!

Ehhh! yanditse ku itariki ya: 20-01-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka