Ikibazo cy’amarimbi muri Musanze giterwa n’imiterere y’ubutaka - Minisitiri Gatabazi

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasobanuriye abaturage ku kibazo bajya bibaza cyo kuba bajya gushyingura kure ibyo bikabateza ibibazo mu gihe bapfushije.

Irimbi rya Bukinanyana ryaruzuye
Irimbi rya Bukinanyana ryaruzuye

Abo baturage bagaragaza ko iyo bagiye gushyingura ababo bakora ingendo ndende, abadafite amikoro bikabagora cyane ndetse ngo bikabasigira ubukene, Minisitiri Gatabazi akabasaba kwihangana hagashakwa uburyo buborohera mu gushyingura, aho yababwiye ko ikibazo cy’amarimbi i Musanze giterwa n’imitetere y’ubutaka bw’amakoro kuko bitoroha gucukura imva.

Ubutaka bwagenewe gushyingurwamo mu duce tunyuranye twegereye umujyi wa Musanze, bwagiye bwuzura mu gihe gito bitewe n’umubare munini w’abatuye umujyi wa Musanze.

Ku ikubitiro irimbi rya Nyamagumba mu Murenge wa Muhoza ryaruzuye, Leta ikaba yarashakiye abaturage irimbi ahitwa Bukinanyana na ryo ubu rikaba ryaramaze kuzura, biba ngombwa ko abaturage bashakirwa irimbi mu Murenge wa Gacaca aho bemeza ko hababera kure.

Ni ikibazo giteye impungenge abaturage nk’uko babitangarije Kigali Today, aho bamwe bemeza ko bibagora kujya gushyingura muri iryo rimbi rishya ndetse bamwe bakemeza ko bakomeje kurenga ku mategeko bagashyingura mu ngo zabo, kubera kubura amikoro yo kujya gushyingurira ahagenwe.

Nzubaha Samuel ati “Tujya gushyingura mu Murenge wa Gacaca aho bita Konkaseri, batujyanyeyo nyuma y’uko muri Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve huzuye, icyakorwa ni uko Leta yadushakira ahantu ha bugufi mu gihe umuntu yapfushije uwe bikoroha gushyingura, kuko Gacaca n’iyo imvura yaguye ntabwo imodoka igerayo”.

Nyirandamutsa Josephine na we ati “Irimbi riri kure cyane, urapfusha umuntu nkatwe ba rubanda rugufi, tugakora urugendo rurenze isaha duhetse umurambo mu ngobyi. Badufashije tukabona irimbi hafi byatworohera kuko ni ikibazo gikomeye giteza ubukene”.

Niyonzima Céléstin ati “Kubera ko irimbi riri kure cyane kandi kujya gushyingura uwawe bitwara amafaranga yagatunze umuryango wabuze umuntu, uracunga Leta ku jisho ugashyingura munsi y’inzu. Turabizi ko bitemewe ariko tubirengaho, none se ko umuntu kugira ngo ashyingure uwe bimutwara asaga ibihumbi 40 by’imodoka urumva atari ikibazo!”

Abajijwe kuri icyo kibazo cyo kuba umujyi wa Musanze utagira irimbi, Minisitiri Gatabazi yavuze ko ikibazo cy’amarimbi mu mujyi wa Musanze kijyanye n’imiterere y’ubutaka, aho bugizwe n’amakoro ku buryo gucukura bitorohera abaturage.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney

Ati “Ikibazo cy’amarimbi kijyanye n’ubutaka kandi hari ubwo asaza. Irimbi rya Bukinanyana ryaruzuye kandi burya Musanze igizwe n’amakoro, urijyanye Kimonyi ntushobora gucukura, urijyanye muri Musanze hagati cyangwa mu murenge wa Musanze ntabwo washobora gucukura, impamvu barijyanye hariya hafi ya Ntaruka, nuko ariho hari ubutaka bushobora gucukurika”.

Arongera ati “Abaturage babyihanganira, turabizi ko biba bigoranye kuhagera, ariko na none bababwiye ngo bajye muri Kimonyi ahantu batabasha gucukura byaba bimaze iki! Ntabwo bashyingura mu kirere, ahubwo hagomba kubaho gutekereza mu gihe kiri imbere amarimbi agezweho yo kuba abantu bashobora gushyingura ahantu hatoya, bitabaye ngombwa ko bashyingura ahantu hatatanye hatera irimbi kuzura vuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka