Ikibazo cy’abize muri Kaminuza ya Cavendish bakigejeje ku Badepite

Abarimu barindwi bakorera mu Karere ka Ngororero bize muri kaminuza ya Cavendish yo muri Uganda, baherutse kwandikirwa n’ako karere kabasaba kuzana ibyangombwa (Equivalence) mu minsi itanu batabizana bakirukanwa mu kazi, biyambaje Abadepite.

Kaminuza ya Cavendish
Kaminuza ya Cavendish

Abo barimu bandikiye Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite urwandiko rusobanura ikibazo cyabo, rukaba rwarakiriwe n’ushinzwe kwakira ibijyanye n’itumanaho anarushyiraho kashe igaragaza ko rwakiriwe, bikaba byarabaye ku wa Gatanu tari 21 Kanama 2020.

Muri urwo rwandiko rufite impamvu igira iti “Gusaba gukorerwa ubuvugizi ku cyemezo cyafashwe n’Akarere ka Ngororero”, abo barimu basobanuye ko bandikiwe n’Akarere ka Ngororero kabasaba kuzana izo equivalence, mu gihe bo bafite ibyangombwa byatanzwe n’Inama nkuru ishinzwe uburezi (HEC) bibemerera gukora.

Aba barimu kandi kimwe n’abandi bize muri iyo kaminuza ya Cavendish, baheruka kwandikira Inteko Ishinga Amategeko muri Kanama 2018, na none bayisaba kubakorera ubuvugizi ngo bahabwe ibyangombwa bihesha agaciro impamyabumenyi bavanye muri iyo kaminuza, bagashima ko byakozwe ari na byo bari bakigenderaho, bakaba batumva impamvu basabwa ibindi.

Iminsi itanu abo barimu bari bahawe n’Akarere ka Ngororero yararangiye, kuko inzandiko bazihawe ku wa 11 Kanama 2020, by’amahirwe ariko ngo ntibarandikirwa izibahagarika mu kazi nk’uko byari byavuzwe, nk’uko Safari Denys, umwe muri bo abisobanura.

Agira ati “Kugeza ubu umuyobozi w’Akarere ka Ngororero ntaratwandikira amabaruwa yo kutwirukana, cyane ko na we ubwe yandikiye HEC ayisaba ko yatanga umurongo kuri icyo kibazo, ariko ikaba itarasubiza. Gutakambira Inteko Ishinga Amategeko ni ukugira ngo idukorere ubuvugizi tutirukanwa nk’uko yabidukoreye mbere”.

Ati “Gusa n’ubu turacyari mu rungabangabo kuko urwandiko ruva muri HEC rugaragaza ko nta kibazo ibyangombwa byacu bifite rutaraboneka ngo rugere ku muyobozi w’akarere. Ubwo rero turategereje ngo turebe uko bizagenda”.

Kuba abo barimu batarahawe Equivalence nk’uko bikorwa ku bandi bose baba barize muri kaminuza zo mu mahanga, ni uko Cavendish University kugeza ubu ikorera ku cyangombwa cy’agateganyo kuva yashingwa muri 2007.

Komisiyo y’abakozi ba Leta ni yo yasabye akarere kwandikira abo barimu babateguza ko bashobora kwirukanwa mu gihe baba batazanye izo Equivalence mu minsi itanu, gusa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yo ivuga ko bitakozwe mu buryo bunoze, kuko ngo bagombye kuba barahawe amezi atandatu ngo ibyabo bisuzumwe, nk’uko biteganywa n’itegeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

MWARAKOZE KURAYA MAKURU YABIZE CAVENDISH UGANDA BAKOMEJE KURENGANIRA KUBUTAKA BW’URWANDA BIMWA AKAZI NGO UNIVERSITY NTIYEMEWE NA NATIONAL COUNCEL OF HIGHER EDUCATION UGANDA KDI BYIGARAGAZA KO YATANGIYE GUKORA YEMEWE MURI UGANDA, TANZANIA , KENYA , SOMALIA,MURI EAC HOSE. MUDUHEW IZINDI UPDATE ZABIZE MURI CAVENDISH NIBA BARASUBIJWE.

NDAHIMANA JUSTIN yanditse ku itariki ya: 10-02-2021  →  Musubize

Ndabona ikibazo gihari atari uko abo banyeshuri bize muri iyo Kaminuza, ahubwo hari ikibazo cy’agatsiko gashaka kwiharira ibyiza by’igihugu,Bityo bagashaka impamvu zo gukumira ngo bakomeze biharire isoko ry’umurimo.

munyentwari yanditse ku itariki ya: 8-01-2021  →  Musubize

Leta yubumwe bw’abanyarwanda nifashe abo barimu n’anyeshuri bize muri Cavendish university Uganda bakore akazi kabo batekanye kuko icyangombwa bahawe na HEC kibemerera guhabwa service iyariyo yose mugihugu cy’Urwanda.

Valens yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Mwaramutse neza ! Mbashimiye ubuvugizi mukorera abanyarwanda, nka Kigali today, mukomereze aho, ariko, ndabona abo Abarimu barengana kabisa, ubundi Kwihuza kwa za kaminuza muri East Africa bwari uburyo bwiza bwo kwagura isoko ry ’umurimo kubize muri izo kaminuza, bityo rero singombwa kwirukanwa,cg gusabwa icyo cyangombwa (équivalence) Kuko nicyo bafite, cyakagomye guhabwa agaciro, bagaha agaciro East Africa community, gusa leta yacu n’umubyeyi irarenganura, iraza kubikurikirana Kuko buriya benshi batunze imiryango, bafite za Crédit bishyura, kubirukana siwo muti Kuko byangiza byinshi Ku iterambere ry ’igihugu.

Nkurunziza Eugène yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Aba Bantu barenganurwe pe!
Nonese ko wumva icyemezo bahawe na HEC kibemerera kujya mukazi,Kandi akaba batatanze ibyangombwa mbere yo gutangira akazi,urumva icyo basabwaga gukora batakoze ari ikihe?
Dufite igihugu kiza kitifuzako hagira ukirenganiramo.

Abraham yanditse ku itariki ya: 24-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka