Ikibazo cy’abashyirirwaga amafaranga atuzuye ku makarita y’ingendo cyabonewe umuti

Urwego ngenzura mikorere (RURA) ku bufatanye n’ikigo cya AC Group gifite mu nshingano amakarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, batangije uburyo bushya buzafasha abagenzi kumenya ko amafaranga bashyize ku ikarita yagezeho.

Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye
Iyi mashini ni yo izajya ifasha umugenzi kurebe niba amafaranga bamushyiriye ki ikarita yuzuye

Iyo gahunda yatangirijwe muri gare ya Nyabugogo ndetse n’iyo mu Mujyi rwagati izwi nka Down town, kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Nzeri 2021, ngo ikazakemura bimwe mu bibazo byakundaga kugaragara hagati y’abagenzi n’abashinzwe kubashyirira amafaranga ku makarita y’urugendo (agents), aho hari abagenzi wasangaga bavuga ko amafaranga batanga atariyo bashyirirwa kw’ikarita y’urugendo kuko hari aho bayabiba bakabashyiriraho macye ugereranyije n’ayo batanze.

Mu rwego rwo gukemura icyo kibazo, hashyizweho imashini umuturage azajya akozaho ikarita ye nyuma y’uko amaze gushyirirwaho amafaranga, kugira ngo arebe koko ko ayo yatanze ari yo bamushyiriyeho.

Iranzi Tiran, warimo kwifashisha imashini bashyiriweho kugira ngo arebe ko amafaranga yatanze ari yo ashyiriweho, avuga ko igiye kubakemurira ibibazo bakundaga guhura na byo.

Ati “Hari igihe bashyiragaho amafaranga ugasanga atuzuye, ariko ubu iyo ushyizeho amafaranga uraza ugakozaho ukareba ko byuzuye, kuko ubwa mbere waragendaga ugasanga atariho ukaba wagaruka ukaba urimo gutinda, ariko aha ukozaho ukareba niba ayo wamuhaye ari yo ariho, ntabwo wagaruka rero”.

 Kulamba ashishikariza abaturage kujya bibuka kureba ko amafaranga bashyiriwe ku makarita ari yo
Kulamba ashishikariza abaturage kujya bibuka kureba ko amafaranga bashyiriwe ku makarita ari yo

Mugenzi we witwa Gasangwa Jean de Dieu ati “Iki cyuma impamvu kizadufasha ni uko ubanza kureba ko amafaranga badushyiriyeho ari yo twatanze, kuko mbere batayadushyiriragaho wajya ku modoka ugasanga ntayariho. Ndashimira RURA kuba yaratuzaniye kino cyuma cyo kureba amafaranga ari ku ikarita”.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye no gutwara abantu n’ibintu (Transport) muri RURA, Anthony Kulamba, avuga ko nyuma yo kugezwaho ibibazo n’abaturage ko bashYira amafaranga ku ikarita bagasanga atuzuye, byatumye baganira na AC Group kugira ngo ikibazo gishakirwe ibisubizo, ku buryo icyo kibazo kitazongera kubaho ukundi.

Ati “Iyi gahunda igiye gukemura ibibazo, kuko iraca akavuyo k’abakorezaho abandi, abakarasi ni bo tuvuga. Icya kabiri, irafasha umugenzi niba ashyizeho amafaranga kureba niba koko ari yo bamushyiriyeho, ni cyo cy’ingenzi ubu butumwa buri bukemure”.

Johns Kizihira umukozi ushinzwe ibikorwa (Operations Manager) muri AC Group, asaba abantu gucika ku ngenso yo gukoresha amafaranga mu ntoki bayishyura abashoferi, ahubwo bakimenyereza gukoresha ikarita kuko mu minsi ya vuba umuntu azaba ashobora kuyikoreraho n’izindi gahunda.

Ati “Hari gahunda yo kugira ngo duhuze ikarita n’umuntu ku giti cye, mu minsi iri imbere aya makarita ashobora kuzakoreshwa mu bintu byinshi birenze iby’amabisi, uzashobora kuyikoresha kuri moto, unashobore kuyihahisha, muri serivisi za banki. Kugira ngo ibi binozwe neza bizasaba ko buri karita iba ihujwe n’indangamuntu ya nyirayo, ibi bizoroha no kumenya niba ari iyawe koko uvuze ko wayitaye cyangwa bayikwibye, tubifite muri gahunda ko birangirana nuyu mwaka”.

Abagenzi basabwa kujya basoma ubutumwa bushyirwa ku modoka
Abagenzi basabwa kujya basoma ubutumwa bushyirwa ku modoka

Abaturage basabwa kujya basoma ubutumwa bwose bwabagenewe bushyirwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kugira ngo barusheho kumenya gahunda ziba zabateganyirizwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka