Ikibazo cy’abari abakozi ba Leta mbere ya 94 batarahembwa kigiye gukemuka

Inteko ishinga amategeko n’urwego rw’umuvunyi bemeye gufatanya mu gukemura ikibazo cy’ibirarane by’abahoze ari abakozi ba Leta mbere ya 1994.

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba Leta mbere ya 1994 biganjemo abari abarimu n’abahoze ari abayobozi ba za komini bari bamaze igihe bishyuza amafaranga yabo bashobora kuyabona mu minsi iri imbere.

Minisiteri y’imari n’igenamigambi isaba abo bahoze ari abakozi kwerekana lisiti bahemberwagaho, ndetse n’amabaruwa yabashyize mu kazi ariko bamwe mu badepite n’abayobozi bakuru b’urwego rw’umuvunyi basanga gusaba umukozi w’icyo gihe ibaruwa yamushyize mu kazi cyangwa liste yahemberwagaho ari ukumunaniza, kuko ngo benshi batabihabwaga bitewe n’imikorere y’ubuyobozi bwariho icyo gihe.

Depite Mukarugema Alphonsine avuga ko kwaka abo bakozi impapuro nk’izo ari amananiza kuko abenshi bahembwaga mu buryo rusange cyangwa bagahabwa akazi badahawe amabaruwa, kuri ibyo hakiyongeraho n’ikibazo cyo kubika izo mpapuro mu bihe by’intambara na Jenoside yabaye mu Rwanda.

Bernadette Kanzayire, Umuvunyiwungirije, avuga ko urwego rw’umuvunyi rugiye gukorana n’izindi nzego kugira ngo abo bantu babone ibyo amategeko abemerera.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka