Iki ni igihe nyacyo ngo abayobora Afurika twihutishe iterambere - Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira abandi bayobozi mu nzego zinyuranye ku mugabane wa Afurika gufatisha yombi amahirwe menshi y’iterambere Afurika ifite iki gihe, bakayabyaza umusingi w’iterambere rirambye Abanyafurika basonzeye.

Ibi Perezida Paul Kagame yabivugiye mu nama ya 48 ya Banki Nyafurika itsura amajyambere AfDB, African Development Bank iri kubera mu mujyi wa Marrakech mu gihugu cya Maroko kuva ejo hashize tariki 27/05/2013.

Muri iyi nama Perezida Kagame yasabye abayobozi banyuranye mu nzego z’ubuyobozi bukuru muri Afurika kutazuyaza ngo barangarane amahirwe menshi yo gutera imbere n’inyota Abanyafurika benshi bafite kuko ngo ubu ari cyo gihe cyiza cyo kubaka umusingi uhamye w’iterambere rya Afurika.

Ibi ngo Perezida Kagame arabishingira ku kuba Abanyafurika bamaze imyaka isaga icumi bakora cyane ku buryo kuva mu mpera z’imyaka ya 1990 ubukungu bwa Afurika muri rusange bwagiye butera imbere ku gipimo kiri hejuru ya 6% kandi ibipimo by’inzobere byemeza ko Abanyafurika bafite ubushake n’ibikenewe ngo bakomeze uyu muvuduko.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yavugiye muri iyi nama ibera Marrakech yagize ati “Igihe nyacyo ni icyi ngo abayobozi n’abafata ibyemezo muri Afurika bahere ku iterambere n’umuvuduko dufite maze bubake umusingi w’iterambere rirambye kuko Abanyafurika basonzeye iterambere kandi ubu hakaba hari amahirwe menshi yo kubigeraho nk’uko ibihugu bimwe nk’u Rwanda biri kubigeraho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko umusaruro mwiza n’iterambere bigaragara muri Afurika iki gihe byagezweho mu bihugu binyuranye mu mpande zose za Afurika kubera ubushake bwo gutera imbere kandi yemeza ko n’abakigenda biguru ntege bashobora kwigana abatera intambwe ndende bakababera isomo ryiza.

Muri rusange, umukuru w’igihugu yasabye ko umusaruro mwiza uboneka muri Afurika wakoreshwa neza nk’imbuto ifumbira iterambere ry’igihe kirekire, kandi asaba abayobozi mu nzego zose kuzirikana ko Abanyafurika bamaze igihe basonzeye iterambere, ariko igihe cyo kubaka umuyoboro uzaribagezaho kikaba ari iki.

Ibi ngo birasaba amavugurura akomeye mu nzego zose hitabwa cyane ku bukungu n’ishoramari, ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza yo shingiro ry’iterambere.

Perezida w’u Rwanda yasabye kandi abayobozi gushyira imbaraga nyinshi mu buhinzi, ibihugu byose bikagira umusaruro uhaza ababituye inzara igacika burundu ndetse bakanasagurira amasoko nk’uko byagezweho mu Rwanda, muri Etiyopiya, Ghana na Uganda.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Biteye ubwoba kuko ubukene buri iburayi no ku isi y’abera nti bazatworohera ni tutaba maso. Muri RDC niho hari ingabo za UN ku isi yose, si nzi niba tutabina iyo mpamvu duhereye k’ubukungu iki gihugu gifite.

Me MUHI MUHETO Serge yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ntibyoroshye na gato kuko ubukungu bw’ibihugu by’abazungu bishingiye ku midugararo n’amaraso y’abanyafurika n’abarabu atemba mubihugu byacyu. Ubwo rero ni ahacu kugira ngo nk’abanyafurika turebere hamwe tutitaye ku matiku n’interanya duterwa ninda ndende dukore dukire binyuze mu mbaraga z’amaboko yacu.
Nk’urugero muri RDC intambara ni urudaca ibihugu byo mumajyaruguru ya Afrique ni uko, none mukurikiye neza ijyambo rya kikwete rifite aho rikomoka hatari mu mutimawe ubwe.

yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Muzehe urasobanutse , Imana yaguhaye impano yo kuba urumuri rwa Rubanda Nyarwanda none na Africa yibwire uzageraho ubwire n’isi yakoranye.

byuma yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Bbwire musaza, Imana yakwihereye umugisha wo kubwiza abantu ukuri udatinya uwakumva , ntanubwoba biguteye..kandi imvugo ikaba ariyo ngiro.

habimana yanditse ku itariki ya: 29-05-2013  →  Musubize

Ubu nta rwitwazo na rumwe abanyafrika twagira dusobanura impanvu tudatera imbere,kuko kuri ubu ibiteza imbere abaturage byabaye byinshi kandi ntibishingira ku mitungo kamere,bisaba ubushake bwa politiki ndetse no kwigisha abaturage,kuko abaturage bafite ubumenyi ni igishoro kitahereranwa na zahabu cg petrol.

rugenera yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

muri afrika nibyo dufite amahirwe menshi yo gutera imbere mu gihe ku yindi migabane bari mu bibazo by’ubukungu,amahirwe nk’aya rero nta bundi yigeze abaho,kandi ntiyavuye mu ijuru,yaturutse ku iterambere abanyafrika turimo kugenda dusatira,icyo dusabwa ni ukwihuta tukera kuri byinshi abaturage bacu bakeneye

kamuhanda yanditse ku itariki ya: 28-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka