Iki ni cyo gihe cyiza cyo gukorera mu Rwanda - Ambasaderi w’u Bushinwa

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Henry Rao Hongwei, yemeza ko kuza gukorera mu Rwanda byorohejwe n’uruzinduko Perezida Paul Kagame yagiriye mu gihugu cye.

Ambasaderi Hongwei yemeza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gukorera mu Rwanda
Ambasaderi Hongwei yemeza ko iki ari cyo gihe cyiza cyo gukorera mu Rwanda

Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bushinwa mu kwezi kwa Werurwe 2017 umwaka ushize, ari na rwo rwa mbere yari akoreye muri icyo gihugu.

Ambasaderi Hongwei yemeza ko umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa kuri ubu,uri ku yindi ntera. Agira ati “Biragaragara ko u Rwanda n’u Bushinwa kuri ubu bibanye neza kurushaho cyane cyane kuva aho Perezida Kagame yakoreye uruzinduko mu Bushinwa muri Werurwe umwaka ushize. Ntekereza ko nanjye naje mu Rwanda mu gihe cyiza (uwo mubano uhagaze neza).”

Ambasaderi Hongwei yemeza ko uruzinduko rwa Kagame mu Bushinwa rwazanye amateka mashya mu mibanire y’ibihugu byombi, kubera ibintu byaganiriweho cyane cyane birebana n’imikoranire.

Tariki 17 Werurwe 2017, nibwo Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yakiriye Perezida Kagame wari uherekejwe na Madame Jeannette Kagame, abakirira mu ngoro ye ari naho bagiriye ibiganiro.

Ambasaderi Hongwei yabitangaje ubwo yari yitabiriye umuhango wo guha impamyabushobozi abanyeshuri b’Abanyarwanda basoje amasomo y’ururimi rw’Igishinwa, umuhango wabaye ku itariki 20 Gicurasi 2018.

Abanyeshuri bigishwa ibijyanye n'umuco w'Abashinwa
Abanyeshuri bigishwa ibijyanye n’umuco w’Abashinwa

Abo banyeshuri bari bagize icyiciro cya 17 cy’abanyeshuri bigishijwe ururimi rw’Igishinwa muri gahunda yiswe “Chinese Bridge”. Ayo masomo atangirwa mu Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda ryigisha iby’uburezi

Iyo gahunda yatangijwe muri 2009,itangizwa n’ikigo cy’Abashinwa cya Confucius (Confucius Institute). Kugeza ubu imaze kwigisha abanyeshuri bagera ku 4200, bigishirizwa mu bice 10 biherereye mu gihugu.

Abanyeshuri bo mu Rwanda batsinze amasomo y'Igishinwa bahawe impamyabushobozi
Abanyeshuri bo mu Rwanda batsinze amasomo y’Igishinwa bahawe impamyabushobozi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka