Ikarita nshya y’abanyamahanga izabemerera no gukorera uruhushya rwo gutwara

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda rugiye kujya ruha abanyamahanga batuye mu Rwanda ikibaranga gisa nk’indangamuntu kikaba gifite inyungu nyinshi zirimo kuzajya babona icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga ubundi batashoboraga kubona mu Rwanda.

Abanyamahanga ibihumbi 12 baba mu Rwanda ngo hari serivise zimwe na zimwe batabonaga mu mabanki amwe n’amwe, inzego za polisi n’abandi batabahaga serivisi kubera uburyo amakarita bari basanzwe bahabwa yari ateye; nk’uko bisobanurwa na Sebutege Ange, umuvugizi w’uru rwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.

Ubusanzwe abanyamahanga batuye mu Rwanda bahabwaga icyo bita green card, ariko yari ikoze mu rupapuro kandi rwari runini, rukaba kandi rutakoreshwaga neza ahakenerwa serivisi hose. Ikindi kandi ngo uru rupapuro rwanabagangamiraga abo banyamahanga kurugendana kandi rukanashobora kwangirika ku buryo bworoshye nk’igihe runyagiwe.

Iyi karita igenewe abanyamahanga baba mu Rwanda imeze n’indangamuntu ikoreshwa n’abanyagihugu ndetse birangana ariko bitandukanye ku mabara.

Izajya ihabwa gusa abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe kiri hejuru y’amezi atandatu, mu gihe abanyamahanga baje mu Rwanda mu gihe gito bazajya bakoresha inyandiko zisanzwe z’inzira bita passport na visa yemerera umunyamahanga kuba mu gihugu cyitari icye.

Mu Rwanda ngo uyu munsi harabarurwa abanyamahanga ibihumbi 12 bahatuye ku buryo buhoraho cyangwa se bafite impamvu izatuma bahaguma mu gihe kirenze amezi atandatu.

Umunyamahanga wemererwa gutura mu Rwanda asaba icyemezo bita resident permit cyimwemerera gutura mu gihugu agahabwa karita imeze nk’indangamuntu izajya yishyurwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Mu gutangira iyi gahunda, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rurateganya gufata ibimenyetso birimo amafoto n’ibimenyetso bidasibika biba ku ntoki z’ibikumwe biranga buri muntu muri gahunda izatangira kuwa mbere tariki 24/02/2014 ikazarangira kuwa 20/03/2014 izengurutse mu turere twose tw’u Rwanda, ahaba hatuye abanyamahanga bahaba mu bikorwa binyuranye bakorera hirya no hino mu Rwanda.

Gahunda yo gufotora no gufata ibimenyetso by’intoki ku banyamahanga baba mu turere

Nyarugenge-Gasabo: tariki 24-28/02/2014 ku Kacyiru ku biro bikuru by’abinjira n’abasohoka

Kicukiro: tariki 25-28/ 02 2014 Kicukiro ku karere

Gakenke : tariki 03/03/2014 Gakenke ku biro by’Akarere

Rulindo: tariki 3/03/2014 Rulindo ku biro by’Akarere

Musanze: tariki 04- 05/03/2014 Musanze ku biro by’Akarere

Burera: tariki 04/03/2014 Burera ku biro by’Akarere

Rubavu: tariki 05- 07/03/2014 Rubavu ku biro by’Akarere

Nyabihu: tariki 05/03/2014 Nyabihu ku biro by’Akarere

Karongi: tariki 10-11 /03/2014 Karongi ku biro by’Akarere

Rutsiro: tariki 10/03/2014 Rutsiro ku biro by’Akarere

Huye: tariki 12-14/03/2014 Huye ku mberabyombi (Ku Ngoro)

Gisagara: tariki 12-14/03/2014 Gisagara ku biro by’Akarere

Nyanza: tariki 17/03/2014 Nyanza ku biro by’Akarere

Ruhango: tariki 17/03/2014 Ruhango ku biro by’Akarere

Nyamagabe: tariki 18/03/2014 Nyamagabe ku biro by’Akarere

Nyaruguru: tariki 18/03/2014 Nyaruguru ku biro by’Akarere

Rusizi: tariki 19-20/03/2014 Rusizi ku biro by’Akarere

Nyamasheke: tariki 19-20/03/2014 Nyamasheke ku biro by’Akarere

Gicumbi: tariki 03/03/2014 Gicumbi ku biro by’Akarere

Bugesera: tariki 03/03/2014 Bugesera ku biro by’Akarere

Rwamagana: tariki 05/03/2014 Rwamagana ku biro by’Akarere

Kayonza: tariki 05/03/2014 Kayonza ku biro by’Akarere

Ngoma: tariki 06/03/2014 Ngoma ku biro by’Akarere

Kirehe: tariki 06/03/2014 Kirehe ku biro by’Akarere

Nyagatare: tariki 10-11/03/ 2014 Nyagatare ku biro by’Akarere

Gatsibo: tariki 10/03/2014 Gatsibo ku biro by’Akarere

Kamonyi: tariki 12/03/2014 Kamonyi ku biro by’Akarere

Muhanga: tariki 12 -18/03/2014 Muhanga ku biro by’Akarere

Ngororero: tariki 13/03/2014 Ngororero ku biro by’Akarere

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 2 )

genda Rwanda ubaye ubukombe ibi mbizi muri leta zunze ubumwe z’amerika igihugu cyambere gikize kwisi, ibi ndizerako biraba bibaye ubwambere kandi nitwe muri EAC ndetse naka karere dutuyemo turi bube dutsinze agahigo ko gutangiza iyi service, erega nubundi indangamuntu yaci iracyari iyambere kwikoranabuhanga, aka kantu nakambere, erega buretse utemera iki gihugu gifite ubushatse bwo gutera imbere. muzehe tukuri inyuma

justin yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

ngaho da , iri si ikoranabuhanga twajyaga tuvuga mugahakana, ubu se ba banyamahanga ntibazatuvuga ibigwi, genda rwanda urakomeye

niyo yanditse ku itariki ya: 21-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka