Ikamyo ya rukururana yarenze umuhanda ariko ntawe yahitanye

Ikamyo ya rukururana yo mu gihugu cya Tanzaniya, ku mugoroba wa tariki 06/06/2012, yarenze umuhanda igeze ahitwa mu Kintama mu murenge wa Gakenke, akarere ka Gakenke ku bw’amahirwe ntiyagira umuntu ihitana.

Iyo kamyo yo mu bwoko bwa FAW ifite purake T977 BXP na T233 BXV yavaga i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi yerekeza i Dar-es-Salaam yakoze impanuka igihe imvura yagwaga maze irenga umuhanda igwa mu muferegi uri iruhande rw’umuhanda rwa kaburimbo.

Lupande Hassan Shaban, umushoferi wari utwaye iyo kamyo yatangaje ko impanuka yatewe n’ubunyereri kuko imvura yagwaga agerageje gufata feri, imodoka iranyerera igice cy’imbere kibasha gukata ikoni, ariko igice cy’inyuma cyerekeza munsi y’umuhanda gikurura igice cy’imbere gihita kireba aho ivuye.

Ikamyo y'imbere ntacyo yabaye.
Ikamyo y’imbere ntacyo yabaye.

Ku bw’amahirwe nta muntu wagize icyo aba muri iyo mpanuka ndetse n’ikamyo ntabwo yangiritse habe na gato.

Mu gihe cy’amezi atandatu ashize, mu Kintama habereye impanuka zirenga eshanu ariko nta muntu zahitanye uretse ukwangirika kw’imodoka ndetse n’ibyo zitwaye.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka