Ihuriro ry’ingo rizagabanya amakimbirane mu miryango

Ku bufatanye bwa Kiriziya Gatorika na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango batangije ihuriro ry’ingo rizatangirwamo inyigisho zizafasha abagize umuryango kubana mu mahoro no mu bwumvikane.

Minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango yifatanyije n'iri huriro
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yifatanyije n’iri huriro

Antoine Cardinal Kambanda atangiza iri huriro yabwiye abaryitabiriye ko rigamije kubaha inyigisho zimakaza umubano mwiza mu miryango ndetse no mu ngo zabo.
Ati “Ni ihuriro rigamije kwimakaza Urukundo, umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu mu bagize urugo”.

Antoine Cardinal Kambanda avuga ko komisiyo y’umuryango mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yasanze u Rwanda rufite ibibazo byinshi bitandukanye ariko cyane cyane ko ingaruka nyinshi zigera ku bana, akaba ari yo mpamvu hashyizweho gahunda zunganira umuryango kuva muri ibyo bibazo no mu makimbirane kugirango babane neza.

Zimwe mu ngaruka zigera kuri abo bana usanga babaye inzererezi kubera kubura ababarera, imiryango isenyuka itamaze igihe ishinzwe, ababyeyi bibana basabwa inshingano zo kurera, ndetse n’amwe mu makimbirane akurura impfu mu bashakanye.

Ibyo bibazo byose byugarije umuryango Kiriziya yagiye ibishakira ibisubizo ishyiraho Komisiyo y’umuryango hagamijwe kwigisha imiryango kubana neza bizira amakimbirane.

Hashyizweho “Kominote ya Emmannuel kugira ngo ifashe abantu kubaha inyigisho zibafasha kubana neza ndetse n’abitegura kurushinga.

Iyi Kominote ifite abanyamuryango 1557 mu Rwanda ikaba imaze imyaka 32 ishinzwe, hakaba harimo ishuri ryo kurambagizanya rinyuramo abagiye gushinga ingo bakaryigamo imyaka 3, ubu rimaze gucamo abagera ku 1791.

Imiryango isaga ibihumbi 4500 imaze guca muri iyi kominote ihabwa inyigisho ziyifasha mu gihe cy’icyumweru, indi ni imiryango igera ku bihumbi 15000 yahawe inyigisho bita urukundo n’ukuri (Amour et Verité).

Imiryango yaherekejwe kuva mu makimbirane ikanategwa amatwi yo irenga ibihumbi 500 kuko hatigeze hakorwa ibarura ry’abanyuze muri iki cyiciro.
Indi miryango yafashijwe kumenya guha agaciro mu genzi we ibyo bita “Wowe nanjye” igera ku 150, hari kandi n’ishuri ry’abashakanye rimaze imyaka ibiri rikaba rimaze kunyuramo abagera kuri 80.

Iyi Kominote kandi imaze gucamo imiryango y’ababyariye iwabo basaga 800 bagafashwa kwakira ibyababayeho no kongera gutangira ubuzima bundi bushya.
Abapfakazi na bo ntibasigaye kwitabwaho no gufashwa mu buzima babamo bwa buri munsi kuko ubu abagera ku bihumbi 4500 bose bahawe inyigisho zibafasha kubaho mu buzima bw’ubudahemuka .

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Prof Bayisenge Jeannette asanga iyi gahunda Leta izayifatanyamo na Kiriziya kugirango ibibazo byugarije imiryango bikemuke burundu.

Ati “Uruhare rusigaye ni urwacu twese mu mikoranire kugirango ibibazo byugarije umuryango birimo amakimbirane atuma abana bajya kuba inzererezi mu muhanda bizagenda bibonerwa ibisubizo buhoro buhoro”.

Minisitiri yibukije abagize imiryango ko gushaka ari umuhamagaro usaba umugabo n’umugore kwitegura bihagije. Yanibukije abamaze kubaka ingo ko bumwe mu buryo bwo gusakaza urukundo ari ukwimakaza ibiganiro hagati yabo ndetse n’abana babyaranye.

Umwe mu miryango wafashijwe kwiyunga biciye mu nyigisho wahawe utarashatse ko amazina yawo atangazwa uvuga ko buri wese akurikije inama agirwa muri Kominote ya Emmanuel imiryango myinshi yabaho itekanye.
Ihuriro ry’ingo ryateguwe na komisiyo y’umuryango mu nama y’Abapiskopi Gatolika mu Rwanda.

Ihuriro rifite insanganyamatsiko igira iti “Urukundo rw’abagize urugo, umuhamagaro n’inzira y’ubutagatifu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka