Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko rishobora kuzafungurira imiryango abagabo

Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko (FFRP) rivuga ko rimaze kugira aho rigera, bityo igihe kikaba kigeze ngo babe bafungurira imiryango bagenzi babo b’abagabo bakaza gufatanya gahunda yo kubaka uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ubwo hasozwaga inama idasanzwe y’iri huriro yabereye mu karere ka Musanze tariki 06/01/2014, abadepite b’abagabo bari muri iyi nama n’ubwo batari bafite uburenganzira bwo gutora cyangwa ngo batorwe, bavuze ko bifuza ko ijwi ryabo naryo ryakumvikana muri iri huriro, rikaba ryahindura izina rikitwa ‘Ihuriro ry’inteko ishinga amategeko riharanira guteza imbere uburinganire’.

Depite Kaboneka Francis yatanze igitekerezo ati: “Guhamagara abantu bakaza bakicara ahangaha bataye ingo zabo, warangiza ukababwira ngo ntaburenganzira bafite mu gufata ibyemezo, igihe gishobora kuzagera mukazasanga mwicaye muri abagore gusa”.

Yongeye ati: “Biturutse ku miterere y’amateka y’igihugu cyacu, hari abantu batigeze bagira uburenganzira bwo gutora, uyu munsi yagera ahangaha ageze igihe cyo kugira uburenganzira bwo gutora, akongera akabubura. Uwo biramusubiza inyuma imyaka mirongo”.

Abagabo bakomeje gushyigikira ibikorwa bya FFRP none ngo nabo igihe kirageze ngo babe abanyamuryango.
Abagabo bakomeje gushyigikira ibikorwa bya FFRP none ngo nabo igihe kirageze ngo babe abanyamuryango.

Iki gitekerezo cyahawe amashyi menshi n’abagabo ndetse n’abagore bagize iri huriro, cyaje gushyigikirwa n’umuyobozi mushya w’iri huriro Depite Nyirarukundo Ignatienne wavuze ko iri huriro rimaze gukura kuburyo rishobora rwose gufungura imiryango.

Ati: “FFRP imaze imyaka 18. Burya umuntu ungana utyo aba yakuze. Aho twari turi tugitangira ubungubu ntabwo ariho turi. N’iyo urebye mu ntego enye twari twihaye tugitangira, usanga ebyiri zaragezweho. Abifuza ko amategeko ashobora gutera imbere mu gihe abantu bagezemo n’ibyo abantu bifuza nta mupaka”.

Ibi kandi byanagarutsweho na perezida w’inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite Donatile Mukabarisa wibukije ko atari ubwa mbere iki kintu kigararukwaho mu nama z’ihuriro FFRP, bityo kikaba gikwiye kwigwaho mu bihe biri imbere.

Ati: “Nagirango nshimire abagize inteko ishinga amateko b’abagabo. Twakoranye urugendo rwagize akamaro mu guhindura imyumvire y’Abanyarwanda ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Nsabye ko kiriya cyifuzo cyasasuzumwa tukareba uburyo twazakomezanya urugendo nabo barifitemo uburenganzira”.

FFRP (Forum des femmes Rwandaises parlementaires) ni ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, rikaba ryarashinzwe mu mwaka w’1996. Muri iyi myaka yose, iri huriro ryamye rigizwe n’abagore gusa.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka