Ihuriro ry’abakunzi ba KT Radio bayisuye banayiha impano (Amafoto)

Abagize ihuriro ry’abakunzi ba KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru Kigali Today Ltd, bayisuye banayiha impano y’isaha imanikwa mu nzu.

Abagize ihuriro ry'Abakunzi na KT Radio bayihaye impano y'isaha
Abagize ihuriro ry’Abakunzi na KT Radio bayihaye impano y’isaha

Ku wa gatandatu, tariki 29 Mata 2017, nibwo abagize iryo huriro ryasuye icyicaro cya Kigali Today Ltd, by’umwihariko basura studio ya KT Radio.

Muri uru rugendo, abakunzi ba KT Radio basobanuriwe imikorere yayo n’iya Kigali Today Ltd muri rusange. Banagize amahirwe yo guhura n’abanyamakuru bakunda mu biganiro bitandukanye barimo Ravy Ndizeye na Gasana Marcellin.

Mu rwego rwo kwerekana urukundo bafitiye KT Radio, abagize iri tsinda banageneye KT Radio impano y’isaha imanikwa mu nzu.

Abagize iri huriro ry’abakunzi ba KT Radio ntabwo bagarukira ku gukunda KT Radio gusa kuko banakora ibikorwa bitandukanye bigamije kubateza imbere.

Abagize ihuriro ry'Abakunzi na KT Radio batemberejwe muri studio ya KT Radio
Abagize ihuriro ry’Abakunzi na KT Radio batemberejwe muri studio ya KT Radio

Mutesi Angelique Olga, umuyobozi w’iri huriro akaba ari nawe warishinze, avuga ko kuri ubu bamaze gufungura konti bashyiraho amafaranga buri kwezi; bakaba bafite intego yo gukora ubworozi bw’ingurube.

Abagize iri huriro baherutse kandi gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Ntarama ruri mu Bugesera. Barateganya kuremera uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Gatenga.

Iri huriro ry’abakunzi ba KT Radio ryatangiye mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2017.

Abagize ihuriro ry'Abakunzi na KT Radio bifotoranya n'umunyamakuru wa KT Radio, Christophe Kivunge (uri imbere)
Abagize ihuriro ry’Abakunzi na KT Radio bifotoranya n’umunyamakuru wa KT Radio, Christophe Kivunge (uri imbere)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Sha nanjye Nkunda kigalitoday ariko byumwihariko Richard kwizera muzamunsuhurize cyane

Karisa yanditse ku itariki ya: 30-04-2017  →  Musubize

Nukuritwabashimiye Kd Kt Radio Na Kigali Today Tuzahora Tubiyumvamo Igihecyose Mubiganirobyanyu Nkabanshimira Uwazanye Igitekerezo Ndetse Nuwitabiriye Ikigikorwa Mukomerezaho.

Ndayishimiye Vianney yanditse ku itariki ya: 29-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka