Ihuriro ‘MenEngage’ rirafasha abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa

Ihuriro ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo ku isi (MenEngage Global Alliance) ririmo gufata ingamba zo guhindurira abagabo n’abahungu kuzuzanya n’abagore n’abakobwa, hagamijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Inama irahamagarira abagabo n'abahungu kugira ubumuntu
Inama irahamagarira abagabo n’abahungu kugira ubumuntu

Ishami ry’iryo huriro mu Rwanda akaba ari Umuryango RWAMREC w’abagabo biyemeje guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’umugore n’umugabo no kurwanya ihohoterwa. Uwo muryango wavuze ko ugiye guteza imbere umuco w’ubwuzuzanye uhereye ku bana b’abahungu.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa RWAMREC, Rutayisire Fidèle, yabitangarije iyo nama ihuriwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bari hirya no hino ku isi, baganira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure (Teleconference).

Rutayisire yagize ati "Abana bahinduka mu buryo bworoshye, dufite abana b’abahungu dutoza gukura mu buryo bwo kudahohotera ndetse no kubaha indangagaciro z’ihame ry’uburinganire".

Avuga ko bafite amatsinda y’abo bana mu mashuri no mu bice by’icyaro mu turere 14, batozwa kuzaba abagabo birinda guhohotera abagore babo hakoreshejwe kubavunisha imirimo.

RWAMREC ivuga ko kugeza ubu hari abagabo barenga ibihumbi 30 imaze guhugura, bakaba bamaze kumva akamaro ko gufashanya n’abagore babo.

Aba barimo uwitwa Nkundibiza David utuye mu Karere ka Nyabihu, uvuga ko adaterwa ipfunwe no gukora imirimo idahemberwa yo mu rugo, harimo no guheka umwana ku mugongo n’ubwo ngo hari abamwita inganzwa.

Uyu mugabo yaganirije Kigali Today mu minsi yashize agira ati "Usanga bari kunsenka ariko njyewe mba mfite ishema ryo guheka umwana wanjye no gufatanya imirimo yose n’uwo twashakanye, kugira ngo abana bacu be kuzaba nk’ababyeyi bacu, wasangaga bafite ubusumbane bw’ububasha."

Nkundibiza David ngo ntaterwa ipfunwe no guheka umwana ari umugabo
Nkundibiza David ngo ntaterwa ipfunwe no guheka umwana ari umugabo

Nkundibiza yigeze kugaragara muri Kigali ari kumwe n’umugore we, aho uwo mugabo aba agenda mu muhanda adafite ipfunwe ry’uko ahetse umwana mu ruhame.

Umugore we Nyirantegerejimana Clementine, avuga ko yishimira kuba urugo rwabo rufite imibereho myiza no kumvikana, ndetse ko ari yo mpamvu babona igihe gihahije cyo kuruhuka no gutembera bari kumwe.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF, Prof Bayisenge Jeannette yavuze ko bibabaje kubona hari abagore bifasha imirimo yose y’urugo, nyamara bafite abagabo.

Prof Bayisenge ati "Umugore niba agiye guteka no koza abana wenyine, ntabwo azabona umwanya wo gukora indi mirimo yinjiriza urugo, ntabwo urwo rugo ruzatera imbere kuko rusabwa byinshi kandi bitagomba gukorwa n’umugabo wenyine".

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango avuga ko guharira abagore imirimo y’urugo yose bituma bicwa n’umunaniro, ku buryo ngo usanga umuntu yarashaje imburagihe.

Ni Inama ihuje abantu bake, abandi bari hirya no hino ku isi bayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga ry'iya kure
Ni Inama ihuje abantu bake, abandi bari hirya no hino ku isi bayikurikira hifashishijwe ikoranabuhanga ry’iya kure

Ihuriro mpuzamahanga ry’imiryango iharanira ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryashyizeho insanganyamatsiko ivuga ngo "Ubuntu, Uriho kuko ndiho".

Iryo huriro ryiswe MenEngage rivuga ko nyuma y’ibiganiro bibera i Kigali kugeza kuri uyu wa kane, rizajya rikora n’andi mahuriro menshi kugeza muri Kamena umwaka utaha wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka