Ntaterwa ipfunwe no guheka umwana ari umugabo

Nkundibiza David utuye mu mudugudu wa Ruhunga mu kagari ka Guriro mu murenge wa Jomba mu karere ka Nyabihu avuga ko nta pfunwe aterwa no guheka umwana we n’ubwo hari abamwita inganzwa.

Nkundibiza n’umugore we Nyirantegerejimana Clementine bishimira ubwuzuzanye burangwa mu rugo rwabo n’uburyo bafatanya imirimo yakundaga guharirwa abagore.

Nkundibiza aherutse kugaragara mu ruhame mu Mujyi wa Kigali ahetse umwana, mu nama yari yazanyemo n’umugore we.

Icyo gihe Nkundibiza yabwiye Kigali Today ati “Ubu meze neza, ndumva nezerewe cyane, bitewe n’uko ari umwana wanjye, kandi imbaraga ndazifite, jyewe n’iyo ndi mu rugo ndamuheka.”

Nkundibiza avuga ko hari abajya bamuseka cyane cyane abasaza n’abandi bagabo bagenzi be, bakamubwira ko aba abateza abagore, ariko kuri we ngo ntibimuca intege kuko icyo aba agamije ari ugufatanya n’umugore we mu mirimo.

Asanga imwe mu myumvire yaranze abo hambere ikwiriye guhinduka kuko igaragaramo ubusumbane no gukandamiza abagore.

Umugore we witwa Nyirantegerejimana Clementine avuga ko atita ku byo abantu bavuga by’uko yaba yararoze umugabo we ahubwo ngo kuba buzuzanya ni umusaruro w’amahugurwa bahawe yerekeranye n’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Usibye no guheka umwana, n’iyo babonye umugabo agufasha imirimo yo mu rugo, bahita bavuga ko ari inganzwa. Twebwe ntabwo tureba ibyo abantu hanze bavuga, ahubwo tureba icyo bitugezaho mu iterambere.”

Uyu mugabo n’umugore bavuga ko uyu mwana wabo ajya yanga ko nyina amuheka, nyamara umugabo yamuheka agahita atuza mu gihe yari arimo nko kurira.

Indi mpamvu ngo biyemeje gufatanya ni nyuma y’uko basanze abagore bagira akazi kenshi urugero hakaba nk’igihe bamara guhinga, umugore agasubira inyuma agatera intabire wenyine, bagera mu rugo umugore akajya guteka ibyo kurya, ari nako umugore arwana no kwita ku bana nyamara umugabo we yiyicariye, aruhuka cyangwa se agatembera.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) ibinyujije kuri Twitter, yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagabo. Umunsi wahariwe kuzirikana ababyeyi b’abagabo wizihijwe hirya no hino ku isi kuri uyu wa 21 Kamena 2020.

Ubutumwa bwa MIGEPROF buragira buti “Umunsi mwiza w’abapapa ku babyeyi bose b’abagabo! Turashimira uruhare ntagereranywa rwabo mu guha abana uburere buboneye.”

Ubwo butumwa bukomeza bugira buti “Mu gihe twizihiza uyu munsi, turongera gukangurira abagabo/abahungu gukomeza kugira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Migeprof murasetsa.kuki mutaduhaye konji?

Bosco yanditse ku itariki ya: 24-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka