Ihuriro AMANI rirategura inama izacoca ibibazo biri hagati y’u Rwanda na Congo
Ihuriro ry’Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira Amahoro (AMANI) rirategura inama igomba kuva imuzi ikibazo cya Congo n’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Iyi nama izatangira tariki 26 kugeza 28/10/2012, igamije kuvugisha ukuri kuri iki kibazo kimaze gufata intera mpuzamahanga. Hazareberwa hamwe igitera iyo mitwe kuvuka n’uruhare rwa buri gihugu mu kuzuza inshingano zacyo, nk’uko bigaragara mu mirongo migari izibandwaho.
Gusa ubuyobozi bw’iri huriro ntibwirengagiza uburemere bw’iki kibazo, bukavuga ko butahita bwemeza ikizavamo, cyane cyane ko hari urwicyekwe ku mpande zombi, buri rumwe rudashaka kuva ku izima.
Mu kiganiro n’abanyamakuru gisobanura kuri iyi nama, cyabaye kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012, Perezida w’iri huriro, Hon. Jean Damascene Bizimana, yatangaje ko biteguye ko inama ishobora gutangirana uburakari bwinshi ariko bigashobora kurangira neza.
Yagize ati: “Birashoboka ko mu nama hari ukuntu yatangira hari umwuka utari mwiza ariko turizara ko izajya kurangira abantu bamaze kubyumva kimwe ibyo bibaho ”.
Uru rugero yarufatiye ku makuru aturuka muri Congo, aho muri iki gihugu haturuka amakuru atukana kandi asebya u Rwanda ndetse abanyamakuru bibazaga niba ayo makimbirane atazagaragara mu nama.
Gusa ngo ubwo burakari ntibuzabuza kuvugisha ukuri aho kugira ngo ikibazo gikomeze kinyurwe ku ruhande, kuko kitavuzwe cyakomeza kuzamuka no mu bihe bizaza, nk’uko byemejwe na Polisi Denis, wahoze ayobora ihuriro AMANI.
Ikibazo gikomeje kuba agatereranzamba u Rwana rwakomeje gusobanura, ni igishingiye ku mipaka yaciwe n’abakoloni bigatuma hari abavugaga ururimi rw’Ikinyarwanda basigara muri Congo, ari nabo basaba guhabwa uburenganzira bavuga ko bamburwa n’abavuga Igiswahili.
Ikindi u Rwanda rushinja Congo ni ukutubahiriza amasezerano yagiye igirana n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda basaba umwanya uhamye mu gihugu, ariko Leta ya Congo ntibyubahirize byatumye n’abari bifatanyije nayo bongera kwegura intwaro.
Ubushobozi bwa AMANI kuri iki kibazo burakemangwa, kubera intera yacyo no kuba nta bunararibonye rifite mu guhangana n’ibibazo nk’ibi, ariko ubuyobozi bwaryo bubihakana buvuga ko uko byagenda kose ba nyiri ibibazo aribo bagomba kubyikemurira.
Ihuriro AMANI rimaze imyaka 15 rishinzwe rizitabirwa n’abanyamuryango baryo aribo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzania na Kenya. Ibindi bizaryitabira ni Congo-Kinshasa, Congo-Brazzaville, Sudani y’Amajyepfo, Zambia na Angola.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|