Ihungabana ryateye urupfu rwa Mushambakazi ntaho rihuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside

Urupfu rwa Mushambakazi witabye Imana mu gicuku cya tariki 08/04/2012 mu mudugudu wa Karuyumbo mu kagali ka Cyotamakara mu murenge wa Ntyazo azize ihungabana ntaho ruhuriye n’ingangabitekerezo ya Jenoside nk’uko byari bitangiye guhwihwiswa.

Mushambakazi yahungabanyijwe n’ibiganiro yagiranye na Rwanamiri Innocent nawe wacitse ku icumu rya Jenoside bari kumwe bibukiranya iby’urupfu rwa basaza be bari kumwe muri Jenoside babica; nk’uko byatangajwe n’ umuyobozi w’akarere ka Nyanza mu kiganiro yahaye Kigalitoday tariki 09/04/2012.

Murenzi yakomeje asobanura ko muri ibyo biganiro icyahungabanyije Mushambakazi cyane ari uko Rwanamiri yageze ubwo amwibutsa urupfu rw’umwana yareraga wishwe muri Jenoside yaramusigiwe na nyina wabo witabye Imana mbere ya Jenoside agasigara arerwa na Mushambakazi.

Urwo ruhinja yasigiwe na nyina wabo Mushambakazi yarwiteyeho ararurera ariko muri Jenoside baza kurwica ari igisekeramwanzi ndetse n’umurambo warwo urabura.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah yagize ati: “Nyakwigendera yari asanzwe agira ihungabana ku buryo atajyaga anitabira ibiganiro”

Iperereza ryakozwe n’akarere ka Nyanza hamwe n’inzego zishinzwe umutekano basanze nta ngengabitekerezo ya Jenoside yihishe inyuma y’ibiganiro Nyakwigendera Mushambakazi yari afitanye na Rwanamiri ubwo bari kumwe basangira bakanasubiramo uko Jenoside bombi yabagendekeye; nk’uko umuyobozi w’akarere ka Nyanza yabivuze.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi nkuru ni nziza kuko ikuyeho urujijo nanjye nibazaga aho uwamubwiye ariya magambo aherereye. Ariko ubwo nta ngengabitekerezo ya jenoside ibyihishe inyuma ni amahoro.

Murakoze

yanditse ku itariki ya: 9-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka