Ihohoterwa mu ngo ridindiza amajyambere

“Iyo umuryango ufite amahoro ugera no ku iterambere, urangwa n’ubuzima bwiza kandi n’abana baba abahanga kuko nta kiba cyabahungabanyije.” Uwo ni Hon. Mukakanyamugenge Jaqueline wabwiraga abaturage bo mu Murenge wa Rwaniro ibijyanye na gahunda y’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Hari nyuma y’igikorwa cy’umuganda ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo n’ubw’Akarere ka Huye bwari bwaje kwifatanyamo n’abaturage bo mu Murenge wa Rwaniro, ku itariki ya 26 Ugushyingo 2011

Iyi gahunda yatangijwe uyu munsi ku rwego rw’intara ubundi yatangiye, kuwa 25 Ugushyingo, kandi izarangira ku itariki ya 10 Ukuboza. Insanganyamatsiko yayo ni “Amahoro mu ngo, amahoro ku isi, dufatanyirize hamwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Madame Muhoracyeye uhagarariye Inama y’igihugu y’abagore mu Ntara y’Amajyepfo we yasobanuye ko gahunda y’iminsi 16 itangijwe nyuma y’ukwezi k’umuryango kwaranzwe no kugaragariza Abanyarwanda ko umuryango ari ishingiro ry’amajyambere, ukwezi kandi kwaranzwe n’ibikorwa byo kubakira abakene, guca nyakatsi yo mu buriri, guharanira ko abantu bose baba muri mituweri (mutuelle de santé) n’ibindi.

Hon. Mukakanyamugenge yifuje ko inzego zibishinzwe zazakora ku buryo mu mihigo yo mu midugudu hashyirwamo no guharanira kugira ingo nzima, zifite amahoro, zitarangwamo ihohoterwa.

Ushinzwe polisi mu Karere ka Huye wari uhari na we, yashishikarije abaturage ba Rwaniro gufasha mu gikorwa cyo kurwanya ihohoterwa mu ngo batanga amakuru ajyanye no kugaragaza abahohotera abandi kugira ngo bahanwe. Yagize ati : “buri Munyarwanda abaye ijisho rya mugenzi we akamusaba kureka ikibi, yamunanira agatanga amakuru mu buyobozi bushinzwe umutekano, nta byaha byabaho”. Yunzemo agira ati: “Habayeho guha akato ababuza bagenzi babo amahoro mu ngo, maze umugabo witwara nabi abandi ntibamwemerere gusangira agacupa, habaho amahoro mu ngo.”

Uhagarariye Care International mu Ntara y’Amajyepfo, Bwana Ndorimana Prudence, yatangaje ko uyu muryango ugiye gutanga inka 70 zigenewe abagabo n’abagore bafasha abahohotewe bo mu Turere bakorana na two two muri iyi Ntara.

Ngo kuba intara y’amajyepfo yarahisemo gutangiriza iyi gahunda mu Murenge wa Rwaniro, ni ukubera ko ari wo wagaragayemo ibyaha bikeya. Abafashe amagambo bose bashishikarije abaturage baho kwihatira gukomeza kuba intangarugero mu guharanira amahoro mu ngo zabo, maze n’ibyaha bike byahagaragaye, umwaka utaha bikazaba byaracitse burundu.

Twibutse ko ibi biganiro byabanjirijwe n’umuganda waranzwe no gutera ibiti bigera ku bihumbi bitatu magana atanu (3500) ndetse no kurima ahazatabirwa imyumbati ho mu Murenge wa Rwaniro hangana na hegitari ebyiri (2ha).

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka