Ihame ry’uburinganire rireba buri wese - Minisitiri Bayisenge

Ubwo hizihizwaga umunsi w’umugore w’Umunyafurika mu Rwanda, Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof Jeannette Bayisenga, yatangaje ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese.

Minisitiri Bayisenge avuga ko ihame ry'uburinganire rireba buri wese
Minisitiri Bayisenge avuga ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese

Ubwo hizihizwaga uwo munsi kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2023, wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti “Imyaka 20 y’amasezerano ya Maputo: Ingamba za Politiki, Abafatanyabikorwa n’Abaturage”, hatangajwe ko kugeza ubu 80% by’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika, aribyo bimaze gushyira umukono ku masezerano ya Maputo.

Ikindi ngo ibihugu 51% gusa ni byo byashyizeho amategeko yemerera umuntu gushyingiranwa n’uwo ashaka, naho 50% yabyo, byemera ko habaho igihembo kimwe ku mugabo n’umugore, igihe bakora akazi kamwe.

Amasezerano ya Maputo yashyiriweho umukono muri Mozambique mu 2003, akaba arebana cyane n’uburengazira bw’umugore, aho yibanda cyane ku gaciro ke, uburenganzira bwe, amahirwe ahari yamufasha kwiteza imbere, ndetse n’ubuzima bwe muri rusange.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, Rose Rwabuhihi, avuga ko amasezerano ya Maputo yaje nk’ikintu gikomeye ku bihugu byo ku mugabane wa Afurika, kubera uburyo umugore yafatwaga.

Ati “Murabizi ko ibintu byerekeye kugira umutungo, konti muri banki, kuzungura n’ibindi byose bishobora guhesha umuntu umutungo, n’u Rwanda rwari rufitemo ivangura, ibyo n’ibintu twashyize mu mateka twebwe, ariko mu bihugu byinshi by’Afurika, hari aho bikiri. Nk’ubu ibihugu 50% gusa, nibyo bimaze kwemeza igihembo kimwe ku murimo ungana, bivuga ngo haracyari ibihugu bitemera ko umugore n’umugabo bakora umurimo umwe, bafite ubushobozi bumwe bahembwa kimwe.”

Umuyobozi wungirije w’umuryango uharanira ubwigenge, agaciro n’iterambere ry’Umunyafurika ishami ry’u Rwanda (PAM), Epimaque Twagirimana, avuga ko mu gihe bazirikana amasezerano ya Maputo, bakwiye kurushaho gufata ingamba bamagana ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ati “Tuzirikana amasezerano ya Maputo, reka turusheho gufata ingamba, tuze kuvuga ngo ihohotera rishingiye ku gitsina rivuyeho, gutsikamirwa ku umugore kurarangiye, ariko tunatekereze ko twifuza uburezi bufitiye Umunyafurika akamaro.”

Umunyamabanga Mukuru wungirije wa RIB, Isabelle Karihangabo, avuga ko akenshi imyumvire micye ku ihame ry’uburinganire iba intandaro y’ibyaha by’ihohoterwa.

Ati “Umugore yazanye amafaranga, umugabo azi ko ari we ugomba kuyacunga, umugore ntayamuhaye, ayafitiye gahunda, ibyo bigatera amakimbirane, ariko hakaba n’uko nanone imyumvire itaragenda neza. Hari n’abagore ubwabo batarumva neza ihame ry’uburinganire, ugasanga nabo baragaragara mu bakora ihohotera.”

Minisitiri Bayisenge, avuga ko ihame ry’uburinganire rireba buri wese, kubera ko ari uburenganzira bwa muntu.

Ati “Ihame ry’uburinganire rireba buri wese, kubera ko ni uburenganzira bwa muntu, yaba umugore, yaba umugabo. Kugira ngo rero bigerweho ntabwo bireba urwego rumwe, bireba buri wese, ikindi ni uko bitareba inzego za Leta gusa, yaba Minisiteri ibishinzwe, cyangwa n’izindi nzego bakorana, ahubwo bireba yaba abikorera cyangwa imiryango itari iya Leta, kubera ko iyo imbaraga zihurijwe hamwe aribwo dushobora kubona umusaruro.”

Ibihugu 44 byo ku mugabane w’Afurika nibyo byonyine bimaze gushyira umukono ku masezera ya Maputo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka