Ihagarikwa rya bamwe mu basirikare bakuru ntaho bihuriye n’amabuye y’agaciro yo muri Congo

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Col. Joseph Nzabamwita, yatangaje ko guhagarikwa kw’abasirikare bakuru bane (4) bo mu ngabo z’igihugu n’icyo bakurikiranyweho ntaho bihuriye n’ibyavuzwe mu cyegeranyo cyasohowe n’umuryango w’abibumbye ku itariki 30 ukuboza 2011, cyavugaga ko u Rwanda na bimwe mu bihugu byo muri aka karere bacuruza amabuye y’agaciro aturuka muri Congo mu buryo butemewe.

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu avuga ko inzego z’iperereza zatangiye akazi kazo mu rwego rwo kureba niba ibyo bakekwaho ari byo, ariko akongeraho ko ntaho bihuriye n’amabuye y’agaciro yo mu gihugu cya Congo nk’uko bamwe batangiye kubivuga.

Col. Nzabamwita wagaragaye ku rubuga rwa YouTube (http://www.youtube.com/watch?v=uPq9kFCeFw0) avuga mu rurimi rw’icyongereza, yagize ati: “ibi ni ibihuha nta shingiro bifite”! yakomeje avuga ko n’ibyavuzwe muri iriya raporo atari byo.

Mu magambo ye yagize ati: “Mwibuke neza ko mu minsi ishize Minisitiri Stanislas Kamanzi yasubije toni zirenga 80 z’amabuye y’agaciro abayobozi ba Congo. U Rwanda ntirushobora kwishimira inyungu ziturutse mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko kandi nta n’undi ukwiye kubona ko ubucuruzi nk’ubwo twabushyigikira.”

Umuvugizi w’ingabo z’igihugu yongeyeho ko ku itariki 3 ugushyingo 2011 ari bwo u Rwanda rwashubije Congo amabuye y’agaciro arenga toni 80 yari yaragiye afatwa mu bihe bitandukanye acuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko. Ayo mabuye yarimo Cassiterite, Wolphram, Tangsten na Tantalum. Ibyo byabaye ku mugaragaro mu buryo bwemewe n’amategeko ashyikirizwa abari baje bahagarariye Congo, intara ya Kivu y’amajyaruguru nk’uko Col. Nzabamwita akomeza abitangaza.

Kuva mu kwezi kwa Gatanu umwaka wa 2011 niho u Rwanda rwashyizeho amategeko ahamye ku bijyanye n’igenzurwa ry’ibicuruzwa bituruka muri Congo.

Mu ngingo ya 9 y’iryo tegeko hakaba havuga ko amabuye y’agaciro azajya anyura ku mupaka w’u Rwanda, azajya yemererwa kwinjira mu Rwanda ari uko afite uruhushya rusinyweho n’ababishinzwe bo mu gihugu cya Congo.
Ingingo ya 6 yo ivuga ko amabuye y’agaciro azajya avanwa mu Rwanda yoherezwa hanze agomba kuba afite inyandiko yemeza akandi yerekana aho yaturutse urwo rupapuro kandi rukaba ruriho umukono w’ubishinzwe muri icyo gihugu.

Avuga ku kibazo cy’abayobozi b’ingabo bahagaritswe, umuvugizi w’ingabo z’igihugu yasobanuye ko bamwe muri aba basirikare bakuru bahagaritswe harimo n’abagize uruhare rugaragara mu ifatwa ry’ariya mabuye bakanaharanira ko yasubizwa muri Congo.

Ati: “ibi rero murumva ko bidashoboka. Ntago umuntu yarwanya ikintu akanacyamagana ku mugaragaro ngo uhindukire uvuge ko agishyigikiye”. Yanyomoje abavuga ko aba basirikare bakekwaho ubucuruzi butemewe bw’amabuye y’agaciro. Ati : “ Ibi si byo ni ababa bifitiye izindi nyungu zabo zo kwerekana ko muri aka gace nta murongo uhamye tugenderaho ariko si ko biri”.

Abasirikare bahagaritswe ku mirimo yabo ni: Lt. Gen. Fred Ibingira, umukuru w’Inkeragutabara; Brig Gen Dr Richard Rutatina, ushinzwe ibikorwa by’iperereza mu gisirikare (J2); Brig. Gen. Wilson Gumisiriza, uyobora Divisiyo ya 3 na Col. Dan Munyuza, ushinzwe iperereza hanze y’igihugu. Aba bose bakaba bafungiye mu ngo zabo kuva kuri uyu wa kabiri .

Col. Nzabamwita akaba yatangaje ko bafungiwe gukekwaho ibikorwa bijyanye n’imyitwarire byo gukorana ubucuruzi n’abaturage bo muri Congo mu buryo butemewe.

Yongeraho kandi ko igisirikare cy’u Rwanda kidashobora kwihanganira ibikorwa nk’ibi kuko bibahesha isura mbi kandi ubundi bagomba kuba intangarugero.
“Niba uri umusirikare ukomeye kandi ukuriye abandi ugomba kurangwa n’ubwitange ndetse ukagera aho wiyibagirwa wowe ubwawe... kugaragara mu bikorwa byangiza isura y’igisirikare tubifata nk’imyitwarire mibi”.

Aha akaba yavuze ko iperereza ririmo gukorwa kugira ngo hamenyekane ibikorwa nyir’izina byakozwe nibasanga barabigizemo uruhare babihanirwe nibanasanga ari abere kandi basubire mu mirimo yabo.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka