IGP Munyuza yahaye impanuro abapolisi bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo.

Amakuru dukesha Polisi y’u Rwanda, avuga ko aba bapolisi ari itsinda rya gatanu ryiganjemo abapolisikazi riyobowe na SSP Speciose Dusabe, rizasimbura irindi tsinda ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu.
IGP Dan Munyuza yabahaye impanuro z’uburyo bagomba kwitwara, igihe bazaba bageze muri icyo gihugu mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Iyo Abapolisi bagiye mu butumwa bwo kugarura Amahoro mu bindi bihugu, babanza guhabwa ibiganiro birimo impanuro n’inama z’uburyo bazitwara bagezeyo, ndetse n’ibyo bagomba gushyira mu bikorwa.
Aba bapolisi basabwa kugira imyitwarire myiza ndetse no gufatanya n’abaturage b’icyo gihugu, mu bikorwa by’iterambere.

Ibindi bikorwa bakora harimo iby’ubuvuzi, uburezi ndetse bakifatanya no mu bikorwa by’umuganda hakorwa isuku ahantu hatandukanye.
Umuryango w’Abibumbye ukunze gushimira abapolisi b’u Rwanda baba bagiye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ku myitwarire myiza ibaranga n’ibikorwa by’iterambere bakunze kugaragaramo bafatanyamo n’abaturage.
Ohereza igitekerezo
|