IGP Dan Munyuza yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro

Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2022, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye ku Kacyiru, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, yahaye ubutumwa abapolisi 240 bitegura kujya mu gihugu cya Sudani y’Epfo mu Ntara ya Upper Nile ahitwa Malakal, mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, bugamije kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.

IGP Munyuza yabibukije ko bagomba kuzirikana ko bagiye bahagarariye u Rwanda, abasaba kuzitwara neza bakagera ikirenge mu cya bagenzi babo bagiye gusimbura ndetse bakanarenzaho.

Yagize ati “Mbere yo guhagararira Polisi y’u Rwanda muzirikane ko mugiye muhagarariye u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange, mugomba guharanira ko isura y’igihugu cyacu ihora igaragara neza mu mahanga.”

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura no gukora kinyamwuga, nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

Ati “Murasabwa kuzakora akazi kabajyanye neza kandi kinyamwuga, nk’uko bisanzwe bibaranga”.

Yababwiye ko akazi bagiyemo kabasaba imbaraga bitewe n’imiterere yako, bityo kugira ngo babashe kugakora neza bibasaba kurangwa n’imyitwarire myiza, ikinyabupfura n’ubunyamwuga nk’uko bisanzwe biranga Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yakomeje abasaba kuzarangwa no kubahana hagati yabo ndetse no kubaha abandi baturuka mu bindi bihugu bazahurira mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, bagaharanira gushyira mu bikorwa amahugurwa bahawe.

Iri tsinda (RWAFPU1-7) riyobowe na SSP Prudence Ngendahimana, biteganyijwe ko rihaguruka kuri iki cyumweru ku kibuga cy’indege ryerekeza muri Sudani y’epfo, aho rizasimbura irindi ryari rimaze umwaka mu butumwa bw’amahoro muri icyo gihugu, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka