IGP Dan Munyuza na mugenzi we uyobora Polisi ya Tanzaniya bagiranye ibiganiro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, ni bwo Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya, IGP Gen Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye bari bageze ku kicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, bakaba bakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, banagirana ibiganiro bishimangira ubufatanye bw’impande zombi.

Mu bandi bakiriye abo bashyitsi hari Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DIGP/Ops Felix Namuhoranye, Umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe abakozi n’imiyoborere, DIGP/AP Jeanne Chantal Ujeneza, hari kandi n’abandi ba ofisiye bakuru muri Polisi y’u Rwanda.

IGP Munyuza yahaye ikaze abashyitsi ashimira mugenzi we IGP Gen Simon Nyakaro Sirro kuba yarubahirije ubutumire yamuhaye nyuma y’amezi atatu gusa na we avuye gusura Polisi y’Igihugu cya Tanzaniya. Yavuze ko urwo ruzinduko rushimangira ubushuti buri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya, ndetse ubwo bushuti bukaba buri no hagati y’ibihugu byombi.

IGP Munyuza yafashe umwanya yihanganisha Polisi ya Tanzaniya ndetse n’icyo gihugu muri rusange ku rupfu rw’abapolisi batatu b’icyo gihugu n’umuzamu umwe, baherutse kwitaba Imana bishwe n’umugizi wa nabi wari witwaje intwaro abasanze ku kazi kabo tariki ya 25 Kanama 2021.

IGP Munyuza yavuze ko ubwo aheruka mu ruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya muri Gicurasi uyu mwaka, yishimiye amakuru y’ingirakamaro yasangijwe, amakuru ajyanye n’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado iri mu Majyaruguru y’Igihugu cya Mozambique.

Yavuze ko ayo makuru yari ingirakamaro kuko yakurikiwe no kohereza abapolisi n’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wari muri iyo Ntara, nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje agaragaza ko Polisi zo mu Karere zigomba gukorera hamwe kugira ngo harwanywe imitwe y’iterabwoba no kuziba ibyuho by’abakora iryo terabwoba.

Yagize ati “Uru ni uruzinduko rw’ubufatanye n’ubushuti busanzweho bwa Polisi z’ibihugu byombi, ni na yo mpamvu duhaye ikaze IGP Simon Nyakaro Sirro n’intumwa ayoboye. Twashyize hamwe nk’abayobozi ba Polisi zo mu Karere kugira ngo dusangire amakuru ndetse n’ibikorwa byo kurwanya iterabwoba, kugira ngo tubigereho ni uko tugomba kuziba ibyuho by’abarikora dukoreye hamwe”.

IGP Munyuza yagaragaje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza ubufatanye na Polisi ya Tanzania mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka, kandi ubufatanye ni inkingi itajegajega hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka.

Yavuze ko binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Tanzaniya yizeye adashidikanya ko abanyabyaha bazi neza ko badashobora gutegura no guhungabanya umutekano wa Tanzaniya bavuye mu Rwanda cyangwa ngo babe bahungabanya umutekano w’ u Rwanda bifashishije igihugu cya Tanzaniya.

IGP Gen Simon Nyakaro Sirro mu ijambo rye yavuze ko akarere gafite ikibazo cy’iterabwoba kandi ko iki ari cyo gihe cyiza cyo kurirwanya, bagahora biteguye amakuru bakuye mu Rwanda bagahita bagira icyo bakora .Yavuze ko biturutse ku makuru Polisi ya Tanzaniya yahawe n’iy’u Rwanda bashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha.

Yagize ati “Dufite ikibazo cy’iterabwoba kandi iki n’igihe cyo kurirwanya. Ndababwiza ukuri ko binyuze mu guhanahana amakuru twahawe n’u Rwanda twashoboye gufata bamwe mu bacyekwaho ibyaha”.

Yakomeje ashimira Polisi y’u Rwanda uburyo ibumbatira amategeko no gucunga umutekano w’abantu n’ibintu byabo bituma bakora neza mu guteza imbere igihugu cyabo. Yavuze ko abantu bagomba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima mu kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.

Biteganyijwe ko uruzinduko rwa IGP wa Polisi ya Tanzaniya n’intumwa ayoboye ruzamara iminsi ine, bakazasura bimwe mu bigo n’amashami bya Polisi y’u Rwanda, birebera ibimaze kugerwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka