Igorofa y’abamotari igiye gutezwa cyamunara

Igorofa ya Koperative y’Abamotari b’i Rusiszi, COMURU, ishobora gutezwa cyamunara mu minsi ya vuba kubera kunanirwa kwishyura banki.

Ni igorofa igerekeye gatatu yubatse i Kamembe mu mujyi rwagati. Mu gihe bateganyaga ko izuzura mu myaka ibiri uhereye muri 2014, ubu ni bwo isa n’aho irimo kuzura.

Inzu ya Koperative COMURU ishobora gutezwa cyamunara mu cyumweru gitaha.
Inzu ya Koperative COMURU ishobora gutezwa cyamunara mu cyumweru gitaha.

Ngo imaze kubatwara abarirwa muri miliyoni 231 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihe ubundi inyigo yagaragazaga ko izuzura itwaye miliyoni 172.

Iyo gorofa yatangiye kubakwa iyo koperative igizwe n’abanyamuryangi 450 batanga umusanzu wa 2000FRW buri kwezi none ubu isigararanye abanyamuryango 200 gusa. Abenshi ngo bagiye bayivamo bahunga ibibazo by’imyenda irimo none abasigaye bibazo uko bazabisohokamo.

Mukeshimana Alphonse, umwe mu banyamuryango b’iyo koperative, mu nama yiga uko basohoka muri ibyo bibazo ku wa 08 Mutarama 2015, yavuze ko byose byaturutse ku kuba ubuyobozi bwabo bwaragiye bubahisha amakuru.

Ngo bari bazi ko bizishyura umwenda wa miliyoni 172 kuko GT Bank yari yabagurije miliyoni 142 bagombaga kwishyura mu imyaka 7 bishyura miliyoni 4 ku ukwezi.

Abo bamotari bavuga ko batumva ukuntu batangiye kubaka bafite ikibanza kigeretseho miliyoni 89 zabo bwite yo gutangira hakiyongeraho uriya mwenda wa banki none bakaba bafite umwenda wa miliyoni 156 harimo na miliyoni 8 z’ubukererwe ku nyubako yagombaga kubatwara miliyoni 172 gusa.

Umucungamutungo wa GT Bank Ishami rya Rusizi, Karemera Emmanuel, avuga babahaye icyumweru ngo babe bishyuye umwenda babereyemo banki bitaba ibyo iyo gorofa igateza cyamunara.

Ati “Basabye ko mbaha iminsi 7 y’ubuhwituzi. Nimutishyura muzaba murimo kumanika amaboko muvuga ngo umushinga twakoze ntitwawize neza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, avuga ko ntako batagize ngo bafashe COMORU gukemura ibibazo bafite ariko aho bigeze na bo ngo bagomba gushyiraho akabo.

Cyakora ngo bazakomeza kubagira inama gusa imbogamizi ngo ni uko hariho bamwe miri bo babashuka. Kugira ngo iyo nzu y’abamotari yuzure ngo haracyasabwa izindi miriyoni 35 batarishyura banki.

Mu gihe bigagara ko igihombo kinini gishobora kuba cyaraturutse mu nyigo y’iriya nyubako kuko bigarara ko ishobora kuzuzura itwaye akubye kabiri ayarateganyijwe, Antoine Ruhoya, umunyamategeko uhagarariye MAJ mu Karere ka Rusizi, avuga ko iyo byagenze bityo muba mushobora gukurikirana uwabakoreye inyigo kuko aba yarabagushije mu gihombo.

Cyakora, ngo byasaba indi nyigo igaragaza ibimaze kuyigendaho no kureba niba koko abubatse iyo nzu barakurikije ibyo uwakoze inyigo yabahaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

BIRANYOBEYETOO

uwimanaNATHANAER yanditse ku itariki ya: 11-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka