Igiti cyagwiriye umwana ntiyagira icyo aba

Kuwa mbere tariki ya 11 Ugushyingo 2019, ahagana saa tanu z’amanywa, mu kagari ka Butunzi, umurenge wa Kinihira mu karere ka Rulindo, igiti cy’inganzamarumbo cyari mu busitani bw’ibitaro by’intara bya Kinihira cyararidutse kubera umuyaga, ku bw’amahirwe nticyahitana umwana warimo atembera muri ubwo busitani.

Igiti cyagushijwe n'umuyaga umwana ntiyagira icyo aba
Igiti cyagushijwe n’umuyaga umwana ntiyagira icyo aba

Amakuru aravuga ko uyu uyu mwana uri mu kigero cy’imyaka ibiri yari yajyanwe ku bitaro muri gahunda yo gukingirwa, aho yarimo atembera mu busitani bw’ibitaro ubwo iki giti cyaridukaga.

Aya makuru kandi yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinihira Eric Rubayita, wavuze ko amakuru yahawe n’ubuyobozi bw’ibitaro ari uko uwo mwana yagwiriwe n’igiti arimo atembera mu busitani ariko ntiyagira icyo aba.

yagize ati "Amakuru ni ukuri, igiti cyaridutse akana kari gutambagira mu busitani ariko ku bw’uburinzi bw’Imana nta n’ishami ryagakozeho".

Iki giti kugihirima, umwana ngo yahise yicara hasi, ari na yo foto yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, abantu batangarira uburyo uwo mwana nta kintu yabaye.

Uyu muyobozi yavuze ko icyo giti byagaragaraga ko cyari gikuze, ariko ko nta bimenyetso byo kuriduka bitunguranye cyagaragazaga.

Ati "Ni igiti cyari gikuze, ariko nta bimenyetso cyagaragazaga cy’uko cyahirima bitunguranye".

Umwana yari kumwe n’abaganga, nta kibazo umwana afite.

Uyu muyobozi kandi yabwiye Kigali Today ko umwana wagwiriwe n’icyo giti nta kibazo yagize, ko ameze neza.

Ati "Kugeza ubu nta kibazo kiramugaragaraho nta n’ubwo yigeze akomeraka ku mubiri".

Umwana wagwiriwe n'igiti nta kibazo yagize
Umwana wagwiriwe n’igiti nta kibazo yagize

Umuyobozi w’ibitaro bya Kinihira Dr. Nkikabahizi Fulgence na we yemeje ko icyo giti koko cyagushijwe n’umuyaga, ariko avuga ko ari cyari gikuze cyane, ku buryo nya mizi cyari kigifite.

yagize ati "Ni igiti gikuze, imyaka yacyo sinayibara. Ibitaro byubakwa muri 2011 na 2012, bakirekemo mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, banga gusiga ubutayu. Ariko kikigwa, twarebye igishyitsi cyacyo dusanga nta mizi cyari kigifite".

Abaturage bavuka muri aka gace bazi amateka y’iki giti

Aho ibitaro bya Kinihira byubatse ni mu isambu y’umuryango wa Karyabwite, wahoze ari umutware w’Ububeruka ari na we wagiteye.

Bisangwa Nganji Benjamin wavukiye muri ako gace, yanditse ku rubuga rwe rwa Instagram ko kuva akibyiruka icyo giti cyari kingana uko cyaridutse kimeze.

Yagize ati "Cyari kimaze imyaka ntamenya kuko twavutse dusanga kingana nk’uko cyaguye kingana. Kigiye kitanduranyije, wasanga kitari igiti".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Oyanibyo peee

Uzabakiriho yanditse ku itariki ya: 21-11-2019  →  Musubize

Mbega uburinzi Malayika yafashe umwana aramukikira imiraba y’isi iramuhunga Ndumiwe yesu we!

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ku mazina y’uyu mwana bongereho UMURAME

Muhawenimana yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Imana irakomeye

Cyriaque yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Uzi kurinda Mana

Cyriaque yanditse ku itariki ya: 12-11-2019  →  Musubize

Bishoboka bite ko umwana wa2ans atembera umuyaga ugusha igiti ari wenyine ? Mujye mubanza gutekereza mbere yogukora inkuru

Amani yanditse ku itariki ya: 13-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka