Igitekerezo cya Minisitiri w’Urubyiruko cyo guha abangavu imiti ibarinda gusama cyakiriwe gute?
Ku itariki 26 Mutarama 2024, Minisitiri w’Urubyiruko, Utumatwishima Abdallah, yatanze igitekerezo ku rubuga rwa X, cyo kurebera hamwe uko abangavu bafite imyaka 15 bahabwa imiti ibarinda gusama.
Ni ikibazo kandi cyabajijwe Perezida Kagame mu myaka ine ishize, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yavuze ko guha umwana w’imyaka 15 imiti imurinda gusama, ari nko kumwoshya.
Yagize ati “Kubaha iyo miti, bishobora kuba ari ukubatoza kutamenya kwifata”.
Perezida Kagame yavuze ko usanga akenshi abo bana baterwa inda n’abantu bakuru, avuga ko hagakwiye gushakirwa umuti kuri abo bangiza abana, byaba na ngombwa ibihano bikongerwa.
Perezida Kagame yavuze ko guha abana imiti ibarinda gusama bikwiye kuganirwaho n’Abanyarwanda, ariko ashimangira ingaruka bishobora gutera.
Ati “Kuvuga ngo ugiye kubigira ihame, ugiye guha abana imiti ibarinda gusama, mu buryo bw’imitekerereze ni nk’aho ubabwiye uti yeee, birimo ikintu nk’icyo kuboshya, usa nk’uwabyoroheje, nk’aho umubwiye uti komeza wikorere ibyo ukora uzarindwa n’iki, uzarindwa na Contraceptives”.
Arongera ati “Bifite ubutumwa bitanga, reka Abanyarwanda bazabiganire ariko ndumva kuvuga ngo abana b’imyaka 15 bajye bahabwa ibibabuza gusama kubera ko hari uwo bicika, ni ikintu cyo kwigwaho”.
Ubutumwa bwa Minisitiri Utumatwishima, buherekejwe n’ifoto aho yari kumwe n’urubyiruko rwa Amsterdam mu Buholande, buragira buti “Ikibazo cy’inda ziterwa abangavu Professor Senait Fisseha yakivuzeho mu #Umushyikirano2024”.
Arongera ati “Ejo aba (yerekana ifoto) 20 yrs bo muri Amsterdam bambwiye ko bahabwa #Contraceptives muri gifts (impano) iyo bujuje imyaka 15. Barazikoresha kandi barakeye. Mwikwijijsha, tubisabe bitangire iwacu vuba”.
Ni ubutumwa bwakiriwe mu buryo butandukanye n’abantu mu ngeri zinyuranye basaga 400, aho bagiye batanga ibitekerezo, abake muri bo bagashyigikira icyo cyifuzo mu gihe byagaragaye ko abenshi ari abacyamaganiye kure.
Abenshi bagiye bavuga ko u Rwanda rudakwiye guha abana barwo uburere rugendeye ku mibereho y’abatuye Amsterdam, kuko igihugu kigomba kugendera ku muco wacyo.
Emmanuel Havugimana ati “Bakobwa bacu mwitondere ibinini bibuza gusama. Hari benshi babikoresha igihe kirekire, bamara gushaka bakabireka, ariko gusama bikanga burundu. Ikiruta byose ni ukwirinda kwiyandarika. Kwifata ntawe byishe”.
Dr Amiel Nzayisenga aremeza ko nta ngaruka iyo miti yagira ku mwana mu myaka iri imbere, yemeza ingaruka byatera umwana mu gihe cyo gufata iyo miti.
Ati “Ntangaruka za kera zihari, izavuba twavuga nk’iseseme, kuruka n’ihindagurika ry’ukwezi kw’umugore”.
Minyaruko Aron ati “Njye ndemeranya na Minister. Umenye abafata izo contraceptives rwihishwa watangara! Kuziha abazishaka byaba bumwe mu buryo bwo kwirinda, ntibikuraho n’ubundi buryo busanzwe bw’inyigisho”.
Mwenimana ati “Ubwo se ntiharimo akantu ko kubabwira ngo mugende mwisambanire nta kibazo?”
Uwizeyimana Jean de Dieu ati “Uwo muco si uw’i Rwanda rwose, muramenye ibyo ntabyo dukeneye iwacu”.
Nizeyimana Yves Alphonse ati “Harya abana bari munsi ya 18 bemerewe gukora icyo gikorwa? Ndumva atari cyo gikenewe cyane, tekereza nk’umwana wiga S3 wa 15, mu byo umuhaye agiye ku ishuri harimo n’utwo dukingirizo cyangwa agahurira na mama we kwa muganga kwiteza inshinge umwe yinjira undi asohoka”.
Manishimwe Noёl ati “Kuba abo muri Amsterdam babikora ni byiza ku rwego rwabo, hano iwacu ntabwo bikwiye kuba introduced gutyo tu, imbaraga zikwiye kubanza gushyirwa mu kwigisha abato/ababyiruka bakagira imyumvire iri advanced kuri sex, kuki abantu bakora sex, ni ryari ikorwa, gute, ni iki kivamo?”
Eng. Rugema Ati “Ibyo ni nko kugurira imbago umuntu utaravunika. Mbese ukavuga ngo aha ntawamenye reka abe azigendana! Ese ahubwo twakwimakaje umuco wo kwigisha abana bacu kwirinda ibyo, ubundi se Minister umwana numuha izo Contraceptives ko zirinda inda itateganyijwe, hanyuma SIDA biragenda bite?”.
Abihayimana n’abajyanama mu mitekerereze bamaganye icyo cyifuzo
Mu kumenya icyo bamwe mu bahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’umubiri na Roho bavuga kuri icyo cyifuzo, Kigali Today yaganiriye na bamwe muri izo mpuguke bamaganira kure icyo gitekerezo.
Padiri Lambert Dusingizimana ati “Munyumvire, ngo umwana w’umukobwa niba agize imyaka 15 agashaka agapipi k’umuhungu ngo bakamuhe, ngo bamuhe n’ibinini bimurinda gusama, murumva ibyo bintu koko!”
Arongera ati “Ubwo ari mushiki wawe wavuga ngo bamuhe imiti imurinda gusama ajye kwikorera ibyo ashaka, ari umwana wawe ibyo wabyemera? Biriya ni abantu bajya bivugira kuko byaje, bakavuga ibyo biboneye, gusa birababaje”.
Ancilla Mukarubuga, umujyanama mu bijyanye n’imitekerereze, mu kiganiro yagiranye na RBA, ati “Abashaka gutanga imiti ni babe babiretse, njye ndabihakana cyane kuko igira ingaruka no ku bakuru none ugiye kuyuhira umwana, ni nko kwambika umwana ikimurinda amasasu, uti genda wishore utitaye ku ngaruka azagira”.
Arongera ati “Ndabivuga nk’Umujyanama mu by’imitekerereze, azahura n’ibibazo bijyanye n’umubiri, ubuzima bwe muri rusange, bijyanye n’imitekerereze, agire agahinda gakabije abure uwo yitabaza, abure urubyaro. Muri make iriya miti ni nko kuvuga ngo umuryango waratewe aho kugira ngo tuwutabare reka tuwuzimye”.
Guha umwana w’imyaka 15 ibinini bivuze kunanirwa kumurinda no kumurengera – CLADHO
Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa muntu (CLADHO), riranenga icyufuzo cyo guha umwana w’imyaka 15 imiti imurinda gusama, nk’uko Murwanashyaka Evariste, Umuhuzabikorwa wa CLADHO, akaba n’umugenzuzi w’uburenganzira bw’abana ku rwego rw’Igihugu yabitangarije Kigali Today.
Ati “Gutanga iyo miti ku bana, kuri twe Abanyarwanda bivuze kunanirwa kurinda no kurengera umwana, kuba tugeze ku rwego rwo gutekereza guha umwana w’imyaka 15 ibinini bimurinda gusama, ni ukwitabara twaramaze guterwa. Twananiwe kumutabara mbere none tugiye kumutabara yaramaze guterwa, aho twazanye intwaro ya nyuma iruta izindi mu kurwana”.
Uwo muyobozi avuga ko hakagombye kubanza kugeragezwa inzira zose zo kurengera umwana, zananirana hagashakwa ikindi gisubizo hatihutiwe guha abana ibinini, dore ko ngo nta bushakashatsi buratangazwa bujyanye n’uko abana bahabwa ibyo binini n’ingaruka byabagiraho.
Murwanashyaka yagarutse ku ngaruka z’ibyo binini ati “Uretse n’abana, n’abantu bakuru bafata imiti yo kuboneza urubyaro hari abo igiraho ingaruka, ariyo mpamvu umuganga kugira ngo aguhe imiti yo kuboneza urubyaro abanza agapima akamenya ubudahangarwa bw’umubiri wawe”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|