Igiswahili cyemejwe n’amategeko mu Rwanda kiri he?

Hashize imyaka igera kuri ibiri (guhera muri Mata 2017) ururimi rw’Igiswahili rwemejwe nk’urwa kane mu ndimi zemewe n’amategeko zikoreshwa mu nzego z’ubutegetsi mu Rwanda, ariko imikoreshereze yacyo ikaba igicumbagira.

Kuva Igiswahili cyakwemerwa ngo gikoreshwe mu nzego z’ubutegetsi, ntikirakoreshwa mu nyandiko zikomeye nk’Igazeti ya Leta, mu byemezo by’inama y’Abaminisitiri, ibyemezo by’inkiko, amatangazo ya Leta n’ahandi, mu gihe u Rwanda rusigaye rugendwa cyane n’abanyamahanga cyane cyane abo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho urwo rurimi rukoreshwa cyane.

Ahanini abavuga urwo rurimi mu Rwanda ni abarumenyeye mu mahanga bitewe n’amateka y’Abanyarwanda, kandi ntibaba bararwize ku buryo na bo barwigisha abandi, ahubwo baruvuga uko babyumva bitewe n’igihugu babayemo, batitaye ku by’amategeko arugenga.

Abandi barukoresha ari na bo bavamo abarimu bake barwigisha, ni abarwize mu mashuri yisumbuye na kaminuza mu ishami ry’indimi.

Icyakora ubu Igiswahili mu mashuri cyongeye gushyirwamo imbaraga kuko mu yisumbuye cyatangiye kwigishwa nk’isomo, gusa ngo haracyari imbogamizi mu myigishirize yacyo nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku burezi (REB), Dr Ndayambaje Irénée.

Agira ati “Kuva habaho impinduka mu nteganyanyigisho yatangiye gukurikizwa muri 2016, igiswahili na cyo cyarateganyijwe. Ikibazo kigihari ni icy’abarimu bake bacyize neza babasha kucyigisha ndetse n’icy’ibitabo by’abarimu n’iby’abanyeshuri kuko ari ururimi rushya”.

“Icyakora ubu amashuri makuru na za kaminuza batangiye kucyigisha ku buryo mu gihe kiri imbere abarimu bazaboneka, gusa inzira iracyari ndende ngo abanyeshuri bacu babe barwisanzuramo”.

Akomeza avuga ko mu marushanwa yo kwandika akunze guhuza abanyeshuri bo muri EAC, abana b’Abanyarwanda bandika neza mu Cyongereza no mu Gifaransa ariko ko ntawandika mu Giswahili, ngo akaba abona hagikenewe imbaraga nyinshi.

Mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, Igiswahili cyigishwa isaha imwe mu cyumweru kandi ngo cyigishwa mu buryo buciriritse kuko muri icyo cyiciro nta barimu bacyize neza bahari, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri.

Mu itangazamakuru na ho Igiswahili kiracyari gike

Mu bitangazamkuru byandika kuri Internet (Online) byo mu Rwanda bisaga 80, nta na kimwe cyandika mu rurimi rw’Igiswahili kimwe n’ibyandika ku mpapuro.

Amaradiyo atatu yonyine mu yasaga 30 ni yo afite umwanya urwo rurimi rwumvikanamo, aha twavuga Radio Rwanda igira amakuru y’Igiswahili y’iminota 15 buri munsi uretse ku wa gatandatu no ku cyumweru, Isango Star igira ikiganiro cy’isaha n’igice mu cyumweru, n’ibiganiro ahanini by’imyidagaduro.

Kuri Radio Salus bagira ikiganiro kimwe gitambuka ku wa gatandatu kimara amasaha abiri n’igice, kibamo amakuru atandukanye n’imyidagaduro ndetse n’abaturage bagahamagara ariko ngo abahamagara ni bamwe nk’uko bivugwa na Vincent Hategekimana ugikora.

Ati “Abaduhamagara ni bamwe kandi ukumva bakivuga bashakisha, mbese ntacyo bazi. Gusa wumva bafite ubushake bwo kukimenya kuko baranatwandikira ukabona babikunze nubwo bibagora kucyandika, mbese haracyari ikibazo mu kugikoresha”.

Mu mateleviziyo ho ahakoreshwa Igiswahili ni kuri Televiziyo y’u Rwanda honyine, na ho ni ikiganiro cy’isaha imwe kiba ku wa gatandatu, na cyo kikaba kiri mu rwego rw’imyidagaduro.

Nshimyumukiza Janvier Popote, umwe mu banyamakuru bakoresha urwo rurimi ari na we ukora ikiganiro mu Giswahili ku Isango Star, avuga ko igikwiye kugira ngo urwo rurimi rutere imbere ari uko haboneka abarwandikamo ibitabo benshi.

Ati “Kugeza ubu nta bantu bahari bashora imari mu kwandika ibitabo, abandika mu Giswahili rero ni mbarwa kuko iyo ndi mu kiganiro abantu bampamagara bambaza aho bagurira ibitabo simbashe kubasubiza. Uretse Mwalimu Malonga wanditse udutabo tunyuranye, nta wundi Munyarwanda wandika mu Giswahili”.

“Itangazamakuru na ryo ryakagombye kongeramo urwo rurimi kuko rikurikirwa n’abantu benshi. Abampamagara kenshi iyo ndi mu kiganiro bambwira ko ntaho bacyize uretse gukurikira radio bakamenya kukivuga, nubwo kiba kirimo udukosa ariko ni intambwe nziza kuko baba batinyutse”.

Akomeza avuga ko hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hari udushuri tw’abigenga bamamaza bavuga ko bigisha indimi, ariko ngo iyo ugezemo henshi nta Giswahili bigisha bitewe no kubura abarimu babishoboye.

Abaminuje mu Giswahili mu Rwanda bitezweho kugiteza imbere

Doctor Emmanuel Ahimana uyobora ishami ry’Indimi n’Ubumenyamuntu (Humanities and Languages) muri Kaminuza y’u Rwanda (College of Education) avuga ko Igiswahili mu baturage bo mu Rwanda kikiri ku rwego rwo hasi, usibye nibura ku rwego rwa Kaminuza aho urwo rurimi rwigishwa ku buryo buteye imbere.

Ati “ikibazo ni uko Abanyarwanda bakunda cyane ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda. Ku isoko usanga nta n’umwe uvuga urundi rurimi rwo mu mahanga. Muri Kiliziya na ho ni uko bimeze.”

Doctor Ahimana avuga ko gukoresha indimi z’amahanga ari ingenzi kuko bituma abanyamahanga bamenya iby’iwanyu, bakabikurikiranira hafi.

Nubwo imikoreshereze y’Igiswahili ikiri inyuma, Ahimana avuga ko hari icyizere cy’uko urwo rurimi ruzatera imbere kuko hari abarangiza kaminuza bararwize neza bakaba bitezweho gusangiza ubwo bumenyi abandi Banyarwanda.

Ahimana avuga ko mu myaka itanu ishize hari abanyeshuri babarirwa muri 200 bamaze gusoza amasomo yabo, bakaba bafite ubumenyi buhagije mu Giswahili kuko bakize babijyanisha no kukigisha.

Doctor Ahimana asaba Abanyarwanda ikintu kimwe cy’ingenzi: Kudafata umuntu bumvise avuga ururmi rw’amahanga ngo bamwite umwirasi.

Naho ku kibazo cy’abavuga ko mu Rwanda nta bitabo byinshi bihari byigisha Igiswahili, Ahimana avuga ko Abanyarwanda bakwiye gushishikarira gusoma ibintu biri kuri Interineti (Online) kuruta kuba imbata z’ibyanditse mu bitabo bisohoka ku mpapuro.

Imibare igaragaza ko ururimi rw’Igiswahili ruvugwa n’ababarirwa muri miliyoni 200 biganjemo abo mu Burasirazuba bwa Afurika cyane cyane mu bihugu bya Tanzania, Kenya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda, u Burundi, Somalia no mu yindi miryango y’abantu igiye iherereye mu bice byo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ikiwa kiswahili chahitajika, Basi kuajiri walimu ifuate mtindo wa mahitaji ya watu!

Jules Felix BASHILI yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Walimu wa kiswahili tupo lakini tunaajiliwa mahali ambapo hakitumwi bwana! Basi naomba uniajili ukiwa na mahitaji yake! E.mail: [email protected]

Jules Felix BASHILI yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Mu Rwanda tuvuga indimi 3 cyanecyane:Francais,English na Kinyarwanda.Ariko tujye twibuka ko kera isi yose yavugaga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11 umurongo wa 1 havuga.Indimi zatewe nuko abantu bashatse kwigomeka ku Mana igihe cy’umunara wa Babel.Mu isi nshya ivugwa muli petero wa kabili igice cya 3 umurongo wa 13,isi izaba igihugu kimwe kivuga ururimi rumwe,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa,kubera ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,izabarimbura ku munsi w’imperuka nkuko bible ivuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 24-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka