Igisirikare kiza mu mikoranire y’ibanze hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

U Rwanda n’u Burusiya bisangiye umubano ushingiye ku mikoranire myinshi muri politiki ariko ubufatanye mu bya gisirikare ni bwo buza ku isonga.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Lavrov mu biro bye
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Lavrov mu biro bye

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Sergey Lavrov yabitangarije abanyamakuru nyuma y’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame agakurikizaho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo, kuri iki Cyumweru tariki 3 Kamena 2018.

Yagize ati “twagemuriye ibikoresho bitandukanye serivisi z’umutekano z’u Rwanda, inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amatgeko n’igisirikare za kajugujugu n’imodoka za gisirikare n’inzego z’umutekano. Twanatanze intwaro nto n’ikorabuhanga ry’ubwirinzi.”

U Burusiya ni kimwe mu bihugu bifite igisirikare gikomeye ku isi, ku buryo u Rwanda ruzungukira mu mikoranire yagutse ibi bihugu byombi byashyizeho, binyuze muri komisiyo igamije kugeza uwo mubano ku yindi ntera.

Mu bindi bikorwa ibi bihugu bihuriraho harimo nk’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gufasha u Rwanda kugera ku yindi ntera mu ikoranabuhanga mu gusakaza amakuru, nk’uko byemejwe na Mushikiwabo.

Ati “Guhera mu 2016 badufashije mu bijyanye n’abahanga mu gupima ubutaka dushakisha ahaba hari amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye by’igihugu, kandi ako kazi karakomeje.”

Minisitiri Lavrov na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Lavrov na Minisitiri Mushikiwabo bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru

Ibihugu byombi biritegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 55 bitangiye umubano, kuko u Burusiya ari cyo gihugu cya mbere cyavuze ko gifata u Rwanda nk’igihugu kigenga. Icyo gihe u Rwanda rwaburaga umunsi umwe ngo ruhabwe ubwigenge n’Ababiligi.

Uretse ibi biganiro, Minisitiri Lavrov yanasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yeretswe amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Minbisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Lavrov na bo bari babanje kugirana ibiganiro
Minbisitiri Mushikiwabo na Minisitiri Lavrov na bo bari babanje kugirana ibiganiro
Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru
Bamwe mu bari bitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru

Kureba andi mafoto kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndunganira uwanditse iyi nkuru.Russia ubu niyo ya mbere mu ntwaro zikomeye ku isi.Yasize Amerika ku ntwaro zikomeye.Muribuka mu minsi yashize president PUTIN yerekana intwaro zo mu bwoko bwa Hypersonic missiles zigenda + 5000 km mu isaha ku buryo nta anti-missile yazihanura.Amerika nta Hypersonic Missiles ifite.Muli izo ntwaro Putin yerekanye,harimo missile yitwa RS-28 Sarmat,imwe yonyine ishobora gusenya igihugu kingana na France mu masegonda make.Abanyamerika bayise SATAN 2 kubera kuyitinya.Abahanga benshi mu bya gisirikare (generals),bahamya ko nta kabuza intambara ya 3 y’isi yegereje.Baramutse barwanye,bakoresha ibi bitwaro isi yose igashira.Niyo mpamvu imana ibacungira hafi kugirango badatwika isi yiremeye.Mu gihe kitari kure,imana izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi (Zaburi 46:9),ikureho abantu bose barwana (Matayo 26:52),hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza (Yeremiya 25:33).Niyo Armageddon mujya mwumva,ivugwa muli Bible.Hazasiraga abantu bake bumvira imana.Soma Imigani 2:21,22.Bible ivuga ko uzaba ari "umunsi uteye ubwoba cyane" (Yoweli 2:11).Nkuko n’abantu batemera Bible babivuga,uwo munsi uri hafi.Niba ushaka kurokoka kuli uwo munsi,shaka imana cyane,aho kwibera mu byisi gusa.Nicyo imana igusaba Bisome muli Zefania 2:3.Kora kugirango ubeho,ariko ushake n’imana.

Karake yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Muduhe intwaro nka zimwe mukoresha muri Syria

david yanditse ku itariki ya: 4-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka