Igisirikare cy’u Rwanda cyirishimira ko igihugu gifite umutekano utajegajega
Ubuyobozi bw’ingabo z’igihugu buratangaza ko butewe ishema n’uburyo umutekano w’u Rwanda uhagaze muri iki gihe, bikiyongeraho ko n’izi ngabo ziri hirya no hino ku isi mu gikorwa cyo kubungabunga amahoro no kuyageza ku bandi mu rwego mpuzamahanga.
Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’ingabo z’igihugu, Brig. Gen. Joseph Nzabamwita ngo ibyo bikubiye mu cyerekezo ingabo z’u Rwanda zihaye kuva mu mwaka wa 2005.

Mu kiganiro Brig. Gen. Nzabamwita yagiranye n’abanyamakuru kuwa tariki ya 23/01/2014, mu mwiherero wahuje abayobozi bayobozi mu ngabo z’igihugu, yababwiye ko izo ngabo zishimira uko umutekano wifashe kandi zikaba ziteguye gukomeza kuwubumbatira no kuwusakaza ku bandi baturage b’isi yose.
Yagize ati: "Iyo tuvuga umutekano ntabwo tuvuga ka gatero shuma kaza guhungabanya umuntu. Tubirebera hamwe mu burezi, mu buvuzi mbese mu iterambere ry’igihugu muri rusange, aho tureba uko umutekano w’u Rwanda umeze n’uko ubumbatiwe ku buryo utatesekara.

Uyu muvugizi w’ingabo z’igihugu yavuze kandi ko zifasha mu bubanyi n’amahanga, aho yatanze ingero ku butumwa bw’amahoro u Rwanda rusabwa kwitabira henshi hatandukanye ku isi, aho ndetse ruherutse koherezwaho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika kujya kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centre Afurika.
Kuri iyi ngingo, Brig. Gen. Nzabamwita yatangaje ko nta gushidikanya ko ingabo z’u Rwanda zishoboye kuko ari zo zatoranyijwe gucunga umutekano w’umukuru w’igihugu, madamu perezida w’inzibacyuho muri Repubulika ya Centre Afurika.

Yongeyeho ko kandi igisirikare cy’u Rwanda kandi kishimira uburyo cyagerageje kuzamura ubuzima bw’abasirikare ndetse n’abaturage, binyuze mu bikorwa by’ubucuruzi bagiye babegereza, birimo banki ya Gisirikare ya ZIGAMA CSS n’iduka rya gisirikare rishya.
Uyu mwiherero uje ukurikira uwaherukaga wabyaye ku matariki ya 19-22/06/2013 aho ubuyobozi bw’ingabo bwigiraga hamwe intego yo kurinda u Rwanda n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kubungabunga amahoro ku isi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
tuzi uburyo ingabo zatsinzwe zadohotse ku mugambi wazo wo kurinda umutekano w’abaturage maze zirabahohotera karahava. none RDF yo yaje ije gukosora ibyakozwe nabi na EX-FAR ku buryo umutekano dufite mu gihugu bawufitemo uruhare rufatika
Abahungu Bacu Barakomeye Kdi Bakomeze Bereke Amahanga Ko Urwanda Rwacyera Atarirwo Rwubungubu Abana Bacu Imana Ikomeze Ibonjyerere Imbaraga Kdi Ikomeze Ibayobore Ibarinde.
Nibyo ingabo zacu zirashoboye kandi mu Rwanda umutekano ni wose kandi nibyo zikwiye gushimya kuko zikora uko akazi kakagombye gukorwa nta gushidikanya erega iyo ufite ubuyobozi bwiza ntacyakubuza gutera imbere.
aba basore bari kunshimisha cyane, igisirikari kiri discpline muri uyu mugabane dutuye, kweli, muri centrafrika ngo abaturage barabakunze cyane, ubumuntu nurugwiro bibaranga, woooow, iri nishema ku Rwanda nabayobozi bacu, commandant in chief, turamushimiye
nukuri twishimira umurimo ingabo zacu zikora