Igisirikare cy’u Rwanda cyabonye umuvugizi mushya
Yanditswe na
KT Editorial
Lt Col Innocent Munyengango niwe wagizwe Umuvugizi mushya w’ingabo z’igihugu (RDF), asimbuye Brig Gen Safari Ferdinand wari umaze igihe gito akora ako kazi mu buryo bw’agateganyo.
Brig Gen Safari yabaye umuvugizi wa RDF, asimbuye Lt Col Ngendahimana Rene, uri mu basirikare basezerewe mu ngabo z’u Rwanda tariki 17 Nyakanga 2017, bagiye mu kiruhuko.
Umuvugizi mushya wa RDF yari asanzwe akorera mu ngabo zirwanira mu kirere (Air Force).

Lt Col Innocent Munyengango niwe muvugizi mushya wa RDF
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
tumuhaye ikaze mukuvugira u rwanda rwacu