Igisirikare cy’u Rwanda cyabonye amaraso mashya
Mu gisirikare cy’u Rwanda habaye ivugurura ryakozwe na Perezida wa Repuburika akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga w’ingabo z’iguhugu,Paul Kagame, nk’uko Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, Umuvugizi w’Ingabo, yabitangaje mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 17/07/2012
Itangazo rigaragara ku rubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’igihugu rivuga ko Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka yabaye Major Gen. Frank Kamanzi Mushyo wari usanzwe uyobora ikigo cya gisirikare cya Gako, asimbuye Lt Gen Caesar Kayizari.
Lt Colonel Franco Rutagengwa we yagizwe umuyobozi mushya w’Ibiro bya gisirikare bishinzwe Ubutasi. Colonel Fransis Mutiganda agirwa umuyobozi mukuru w’ubutasi hanze y’igihugu.
Muri izi mpinduka hari n’abandi basirikare bazamuwe mu ntera, barimo Lt Colonel Didas Ndahiro na Lt. Colonel Jil Rutaremara bahawe ipeti rya Colonel.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
yes duharanire kwibuka
tuniyubaka kanditunigira
twiheshaagaciro
nkabanyarwanda
twibuka abacubajize
jenosde yakoreweabatunsimu
1994 dukomezekwihangan
atwibuka murakoz
byiza cyane nubyigikundiro dukeneye byinci byiza so abagiyeho tubatezeho byinci god blees you
jyewe ndabashimira kubwa makuru mashya mutugezaho murakoze.
Twite cyane kubitwubaka
May Almighty God bless our country Rwamda,
Great Heart BROTHERS