Igishushanyo cy’Umujyi wa Kigali kizatangira gushyirwa mu bikorwa nyuma y’amezi 12

Umujyi wa Kigali urateganya gutangira gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kijyanye n’imiturire igezweho nyuma y’amezi 12. Ubuyobozi bw’umujyi birateganya kubanza gukora ubukangurambaga no gusobanurira abaturage imiterere y’iki gishushanyo.

Ni muri urwo rwego ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali, tariki 03/02/2012, bwahurije hamwe abafatanyabikorwa mu by’imiturire, barimo nka EWSA na REMA, mu rwego rwo kugira ngo bagire imyumvire imwe no kugabanya kugongana.

Ushinzwe imiturire y’umujyi mu Mujyi wa Kigali, Liliane Uwanziga Mupende, yatangaje ko guhuza aba bafatanyabikorwa bizagira akamaro mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera cy’umujyi. Yagize ati “Bizabafasha gutegura ibikorwa byabo ku buryo ikigo kizajya kijya gukora ibikorwa abandi babizi, kandi n’abashoramari baze gukorera ahantu hatunganye.”

Ibi byagiye biteza ibibazo cyane cyane hagati y’ibigo nka REMA bishinzwe ibidukikije n’Umujyi wa Kigali cyangwa abandi, kuko hari igihe umwe yubakaga umuhanda ugasanga urundi rwego rurawanze kubera kutagira imikoranire.

Impuguke zaturutse mu gihugu cya Singapore, u Rwanda rwafatiyeho icyitegererezo, zemeza ko iki gishushanyo nikimara gushyirwa mu bikorwa mu byo kizakemura harimo ibibazo by’imikorere y’akazi n’iby’imiturire.

Iki gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kizibanda cyane ku karere ka Kicukiro na Gasabo, ahazaharirwa imiturire igezweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka