Igipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda kigeze kuri 94.7% (ubushakashatsi bwa NURC)

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) yatangaje ubushakashatsi isanzwe ikora buri myaka itanu, igaragaza ko ubwiyunge bumaze kugera kuri 94.7% ,buvuye kuri 92.5% mu mwaka wa 2015, mu gihe mu mwaka wa 2010 intambwe yari kuri 82.3%.

Hagaragajwe ko ubwiyunge bushyigikiwe kandi buzamurwa n’inkingi zirimo, gusobanukirwa amateka y’Igihugu no gutekereza ahazaza h’u Rwanda, kwiyumva mu bunyarwanda (Ndi Umunyarwanda), icyizere n’uruhare by’abaturage mu miyoborere, umutekano n’imibereho myiza, ubutabera, ndetse n’imibanire.

Bikurikire muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko iri Tekinika ntaho rizageza u Rwanda,ahubwo niryo rituma abantu batiyunga.Abakora izi Reports,nta kindi baba bagamije uretse kuguma ku myanya yabo ibahesha Umugati utubutse Leta ibaha.Ndi president w’igihugu najya mbirukana.
Hari byinshi bituma abantu batiyunga.Abategetsi batinya kubivuga ngo badatakaza akazi kabo.Mwibuke mbere ya le 01/10/1990.Abambali ba Habyarimana (abayobozi),baririmbaga "Amahoro-Ubumwe-Amajyambere",natwe tukikiriza.Ni iki byabyaye?Hakurikiyeho intambara na genocide byahitanye miliyoni n’amagana by’abanyarwanda.Ngiyo imbuto y’IKINYOMA twaririmbye imyaka 21.Ndayisaba arimo guhemukira igihugu.History izamubaza uburyo yabeshye abanyarwanda ko biyunze ku kigero cya 95%.

temahagali Justin yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka