Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizaba 95% muri 2017 - Komisiyo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), Fidèle Ndayisaba, avuga ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizaba kizagera kuri 95% mu mwaka wa 2017.

Fidele Ndayisaba (hagati) n'abo bafatanyije gutanga ibiganiro.
Fidele Ndayisaba (hagati) n’abo bafatanyije gutanga ibiganiro.

Yabivugiye mu kiganiro iyi komisiyo yagiranye na zimwe mu nzego za Leta, abikorera, abanyamadini n’imitwe ya Politiki, cyabaye kuri uyu wa Gatatu, tariki 11 Gicurasi 2016, aho bari bagamije kureba intambwe ubumwe n’ubwiyunge bugezeho, imbogamizi n’icyakorwa ngo bukomeze bujya imbere.

Ndayisaba avuga ko ubushakashatsi bwerekana ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge kizamuka ku buryo bushimishije.

Agira ati “Igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge cyo muri 2015 nubwo kitarajya ahagaragara, cyerekanye ko bugeze kuri 92,5% tukaba kandi dufite intego y’uko kizaba ari 95% muri 2017.”

Ibi Ndayisaba abivuga ahereye ku mibare yo muri 2010, aho igipimo cyari kuri 80%, akishimira intambwe igenda iterwa mu mibanire myiza y’Abanyarwanda.

Abitabiriye ibi biganiro basaba ko ababyeyi batabiba ingengabitekerezo mu bana.
Abitabiriye ibi biganiro basaba ko ababyeyi batabiba ingengabitekerezo mu bana.

Cyakora ngo haracyari inzitizi zikigaragara zibangamira iyi ntambwe, ari yo mpamvu kwigisha bigomba guhoraho.

Ati “Haracyari bamwe mu Banyarwanda bakirebera mu ndorerwamo y’amoko bo ubwabo na bagenzi babo, hari abagifite ingengabitekerezo y’amacakubiri n’iya Jenoside. Imbogamizi ziracyahari, ari yo mpamvu hasabwa ubushake bwa buri Munyarwanda kugira ngo ibi bibazo bikemuke.”

Ngiruwonsanga Jean Damascène, Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPR, atunga agatoki abakuru kuko ngo ari bo bakifitemo ibitekerezo bibi.

Ati “Kumva umwana w’imyaka 13 arangwaho ingengabitekerezo ya Jenoside, bigaragara ko hari abantu bakuru bakirerera abana ku ishyiga babacamo ibice, ari ho dusaba ababyeyi kureka kwigisha abana ivangura kuko twese turi Abanyarwanda.”

Mugaga Johnson, ushinzwe Ubumwe, Ndi Umunyarwanda n’ubukangurambaga muri NURC, avuga ko iyi komisiyo igiye gukurikirana uko ubumwe n’ubwiyunge buhagaze mu bigo bitandukanye.

Ati “Turashaka ko ibigo ubwabyo byisuzuma, bikareba uko bihagaze muri iyi gahunda byifashishije inyandiko tugiye kubiha, noneho aho twumvise ibibazo hakaba ari ho dufatanya gushakishiriza ibisubizo.”

Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiyeho mu 1999, ifite inshingano nyamukuru yo kongera kubanisha Abanyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka