Igikombe cy’umuganda ngo cyabateye kurushaho kuwukunda
Abatuye mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza ngo barushijeho gukunda umuganda nyuma yo kwegukana igikombe ku rwego rw’igihugu.
Babivuze tariki 26 Nzeri 2015 ubwo Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi yabashyikirizaga igikombe na Sheki y’amafaranga y’u Rwanda Miriyoni imwe n’ibihumbi 600 kubera umwanya wa mbere begukanye mu marushanwa y’umuganda ku rwego rw’igihugu, akaba yabibashyikirije nyuma yo gukorana umuganda na bo.

Uwo mwanya ngo bawukesha ivuriro biyubakiye mu muganda, bakaba baranatanze imisanzu yunganira imirimo y’amaboko bakoze mu kuryubaka.
Nubwo ritaruzura ngo rimaze gutwara miliyoni zisaga 35, kikaba ari igikorwa cy’indashyikirwa bakoze kibahesha umwanya wa mbere nk’uko umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imibereho Myiza muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Dr. Alvera Mukabaramba, yabivuze ubwo yasobanuraga ibyagendeweho mu gutanga amanota.
Abavuganye na KigaliToday bavuze ko icyo gikombe begukanye kibateye imbaraga zo kurushaho gukunda umuganda, kuko uretse iryo vuriro barimo kubaka hari n’ibindi bikorwaremezo birimo n’amashuri biyubakiye mu muganda, nk’uko Kalisa Canisius wo mu Kagari ka Juru abivuga.
Nzeyimana Jean Pierre, mugenzi we, ati “Nk’uyu muhanda tumaze gukora ubu uratunganye ibi ni ibintu by’ingirakamaro cyane kandi iki gikombe cyacu kizatuma turushaho gukora cyane.”

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yashimiye abo baturage umwete n’umurava bakoresheje mu bikorwa by’umuganda by’umwihariko bagatekereza kubaka ivuriro, abasaba kurushaho gukoraa cyane kugira ngo iterambere rya bo rirusheho kwwihuta.
Yasabye abayobozi b’inzego z’ibanze kubaha umuganda kuko ufite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu, avuga ko bakwiye kujya bawutegura neza kandi bakamenyesha abaturage ibikorwa bizakorwa mu muganda n’aho bizakorerwa hakiri kare.
Ati “Ndasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kurushaho kunozwa itegurwa ry’umuganda no kumenyesha abaturage hakiri kare ibizakorwa kugira ngo ibyiza dukesha umuganda birusheho kwiyongera no kugirira akamaro igihugu.”
Agaciro k’umuganda wakozwe hirya no hino mu gihugu kabarirwa muri miliyari 19 z’amafaranga y’u Rwanda, nk’uko Francine Tumushime ushinzwe amajyambere rusange n’imibereho myiza muri MINALOC aherutse kubitangariza KT Press.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ibi nibyiza cyane biratuma nabandi bitabira umuganda nkuko bikwiye, bityo tugafatanya kubaka igihugu cyacu tubinyujije mu muganda.