Igikombe akarere ka Kamonyi kegukanye kagikesha abaturage – Rutsinga Jacques

Umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Rutsinga Jacques, aratangaza ko igikombe ako karere kegukanye kubera kwesa imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2012/2013, kagikesha ubufatanye n’abaturage bagaragaje mu gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu mihigo.

Rutsinga avuga ko mu mihigo 59 bari bahize, imyinshi yasabaga uruhare rw’abaturage kugira ngo igerweho. Iyo ni ijyanye n’ubuhinzi, kubaka amashuri n’amacumbi y’abarimu, kubaka ibiro by’utugari, amarerero y’incuke no kujya mu bwisungane mu kwivuza.

Aba baturage kandi ngo bagize uruhare mu kubyaza umusaruro ibikorwa bagejejweho n’ubuyobozi bivuye mu ngengo y’imari y’akarere.

Aha umuyobozi w’akarere aratanga urugero rw’umuriro w’amashanyarazi, kuko aho wagejejwe, abaturage bahise bawugeza mu ngo kandi bakawifashisha mu gukora imishinga ibateza imbere.

Aragira ati “abaturage barashimirwa byinshi muri ibi bikorwa kuko ibisaga 80% aribo babidufashijemo. Nubwo harimo ibikoreshwa ingengo y’imari y’akarere, ariko ibirenga ½ ni ibiva mu baturage”.

Ngo muri uyu mwaka akarere kari gataganyirijwe ingengo y’imari ya miliyari 9, ariko ibyakozwe birazirengeje. Abaturage na bo bamaze kumva ibyiza byo gufasha ubuyobozi kugera kubyo baba barahize.

Rutsinga Jacques, umuyobozi w'akarere ka Kamonyi.
Rutsinga Jacques, umuyobozi w’akarere ka Kamonyi.

Habyarabatuma Phocas wo mu kagari ka Muganza, umurenge wa Runda, ukora akazi k’ubuhinzi, avuga ko iyo yumvise ko akarere kabaye aka mbere bimushimisha, kandi akarushaho gushyira mu bikorwa inama ahabwa mu buhinzi ngo hato akarere katazasubira inyuma.

Naho Nyirarukundo Cansilde wo mu kagari ka Kigese, umurenge wa Rugarika, yemeza ko iyo abaturage bashyize mu bikorwa gahunda za Leta aribyo bihesha amanota akarere. Mu mihigo itaha , uyu muturage arasaba ko bazagezwaho amashanyarazi kuko abona umurenge wa bo uri inyuma mu kuyakwirakwizwamo.

Gahunda y’imihigo yatangiye mu mwaka wa 2006, ishyirwaho na Perezida wa Repubulika kugira ngo abaturage n’abayobozi bakorere ku ntego zifite icyerekezo. Buri mwaka umuyobozi w’akarere ahigira imbere ya Perezida wa Repubulika ibyo azageraho, maze warangira hagakorwa isuzuma ngo barebe niba koko byarakozwe.

Mu mwaka wa 2012/2013, uturere ka Kamonyi, Karongi na Kicukiro nitwo twaje ku mwanya wa mbere, n’amanota ari hejuru ya 96%; ariko n’utundi turere ntitwasigaye inyuma kuko twose twagize hejuru ya 90%.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo kamonyi twesheje imihigo ariko ubuyobozi natwe abakozi badushimire tuba twakoze,nubwo bamwe bahembwa bagataha bishimye abandi tukaba twarashigajwe inyuma,nta kibazo tuzakorera igihugu wenda hari umunsi natwe kizatwibuka naho abakoresha bacu bo nibYESE NYINE.

Macari karame yanditse ku itariki ya: 27-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka