Igikomangoma Harry ari mu Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukukije

Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, ari mu Rwanda mu bikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije akorera muri Pariki zo ku mugabane wa Afurica.

Igikomangoma Harry yakiriwe na Perezida Kagame
Igikomangoma Harry yakiriwe na Perezida Kagame

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Kanama 2022, yakiriwe na Perezida Paul Kagame muri village Urugwiro, bagiranye ibigaro ku bikorwa akorera mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye Igikomangoma Hurry wa Sussex, wasuye u Rwanda mu kazi ke nka Perezida w’umuryango Nyafurika wita kuri za Pariki (African Parks). Guverinoma y’u Rwanda ifitanye amasezerano n’uwo muryango yo gucunga za Pariki z’Igihugu z’Akagera na Nyungwe.

Igikomagoma Hurry kandi yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, mu rwego rwo kunamira no guha icyubahiro Imibiri isaga ibihumbi 250,000 y’inzirakarengane zazize Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 bahashyinguye.

Igikomangoma Hurry yabaye Perezida w’umuryango Nyafurika wita kuri za Pariki mu kwezi k’Ukuboza 2017, kubera intambwe yakomeje kugaragaza mu kubungabunga ibidukikije. Ishyirwaho rye ryasohowe mu itangazo ryasomewe mu ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza ya Kensington.

Prince yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside
Prince yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside

Umuryango w’Afurika wita kuri za Pariki, ni umuryango utari uwa Leta, ushinzwe kurengera ibidukikije, washinzwe mu 2000, ukaba ucunga za Pariki ziri ku rwego rw’Igihugu n’ibyanya bikomeye, bagakorana n’abazituriye. Uyu muryango kuri ubu ukorana na Pariki 13 ku mugabane w’Afurika.

Umuryango wita kuri za Pariki muri Afurika ntugamije inyungu, urengera ibidukikije wibanda cyane mu gusana no gucunga za Pariki ziri ku rwego rw’Igihugu, ufatanyije na za Guverinema hamwe n’abaturage bazituriye.

Hamwe n’imbaraga nyinshi zashyizwe mu kurwanya ba rushimusi, n’ubuso bugari burinzwe n’uwo muryango, unarinda ibyanya bikomye mu bihugu icyenda by’Afurika, aho ubuso bwose burenga hegitari miliyoni zirindwi.

Ibyo bikorwa biri muri Benin, Santrafurika, Chad, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) , Repubulika ya Congo, Malawi, Mozambique, u Rwanda na Zambia .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka