Igihugu ntikizaba cyiza kubera izuba ryarashe cyangwa imvura yaguye gusa - Lt Col Rwasanyi

Umuyobozi w’Ingabo mu Karere ka Kicukiro, Lt Col Sam Rwasanyi, avuga ko igihugu kitaba cyiza kubera ko izuba ryarashe cyangwa imvura yaguye gusa, ahubwo ko biharanirwa n’abaturage bacyo.

Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro muri iyo nteko y'urubyiruko
Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro muri iyo nteko y’urubyiruko

Yabivuze ku mugoroba wo ku wa 01 Kamena 2019, ubwo yari yitabiriye Inteko rusange y’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro, akaba yarukanguriye kugira intego mu byo rukora byose kuko ngo ari byo bizatuma rutera imbere rukanateza imbere igihugu.

Lt Col Rwasanyi yabwiye urwo rubyiruko ko kugira ngo igihugu kibe cyiza hari ibikorwa byinshi bigomba gukorwa n’abaturage bacyo, cyane cyane urubyiruko kuko ari rwo rufite imbaraga.

Yagize ati “Niba mushaka ko igihugu kiba cyiza, u Rwanda rutemba amata n’ubuki, ntabwo bizagerwaho kuko izuba ryavuye cyangwa imvura yaguye gusa ngo birangire. Hagomba kuba habayeho ibikorwa by’abaturage ariko bishingiye ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda”.

Arongera ati “Urugero nk’urubyiruko, niba ugiye kwiga ufite za ndangagaciro, uziremamo ko utagomba gutsindwa. Nyuma yo kwiga niwoherezwa kurinda igihugu, uzakomeza kumva ko nta mwanzi wakivogera ngo akurwanye agutsinde, ibyo ni byo bizatuma igihugu kiba cyiza kuko icy’ibanze ari umutekano wacyo”.

Lt Col Rwasanyi n'abandi bayobozi bareba bimwe mu bikorwa by'urubyiruko rw'Akarere ka Kicukiro
Lt Col Rwasanyi n’abandi bayobozi bareba bimwe mu bikorwa by’urubyiruko rw’Akarere ka Kicukiro

Yakomeje asaba urubyiruko kugira intego yo kwiga ibikenewe mu gihugu, bituma ruboma imirimo byihuse rukiteza imbere, ari byo ngo bizarurinda kujya mu ngeso mbi zirimo no kunywa ibiyobyabwenge kuko ngo ari rwo Rwanda rw’ubu n’urw’ejo.

Umwe mu rubyiruko rwari rwitabiriye iyo nteko, Umugwaneza Claudia, avuga ko igikenewe mu rubyiruko ari ugukunda igihugu bitari mu magambo gusa.

Ati “Icyo nungutse nk’urubyiruko ni uko ngomba gukunda igihugu ariko bitari mu magambo gusa ahubwo nkagikorera ntikoresheje kugira ngo gitere imbere. Icyiza namenye ngikuye kuri bagenzi banjye ni uko gukora umushinga bidasaba gutangirira kuri byinshi kuko hari abahereye kuri duke ubu bakaba bahagaze neza”.

Ntibakunze François wo mu Murenge wa Gahanga na we ati “Urubyiruko ahanini ruracyitinya, ntirufite amakuru ahagije yatuma rutangira imishinga yo kwiteza imbere. Gusa muri iyi nama hari ibyo tuhungukiye, kuko twahabonye abafatanyabikorwa banyuranye bahagarariye Leta yacu tukumva hari icyo bigiye kudufasha”.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Kicukiro, Niyitanga Irénée, yavuze ko ikibazo urubyiruko rufite ahanini ari imyumvire ari byo barimo gukosora.

Urubyiruko rwasabwe gukora cyane kuko ari byo bituma igihugu kiba cyiza
Urubyiruko rwasabwe gukora cyane kuko ari byo bituma igihugu kiba cyiza

Ati “Haracyari imbogamizi iterwa n’imyumvire y’urubyiruko ku bijyanye no kwihangira imirimo. Ni yo mpamvu tuba twazanye bamwe bagize ibyo bageraho bahereye kuri bike ngo barusangize ubunararibonye bityo ya myumvire ihinduke, ari ko tunakomeza kurukorera ubuvugizi”.

Iyo nteko yari yitabiriwe n’abakuriye urubyiruko mu tugari n’imirenge muri Kicukiro, abakuriye inzego zitandukanye mu karere ndetse n’inzego z’umutekano, ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko AFANDE yibutsa abantu guteza igihugu imbere,bagakora.Ariko tugomba no kwibuka uwaduhaye iryo Zuba n’Imvura avuga.Nta wundi ni Imana.Tukibuka ko iyo Mana nayo idusaba Gukora kugirango tubeho.Ariko nanone tukibuka ko iyo Mana idusaba kutibera mu byisi gusa.Ndetse ikavuga ko abibera mu byisi ari "abanzi" bayo nkuko Yakobo igice cya 4 umurongo wa 4 havuga,kandi ko bene abo itazabaha ubuzima bw’iteka.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa.Bible yerekana ko abibera mu byisi,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Ariko abashaka Imana,izabazura ku munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka.

gatare yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka