Igihugu nticyatera imbere kidafite abantu batekereza- Brig Gen Bayingana

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 416 yo mu gihugu, bakanguriwe kurushaho gutekereza byimbitse, baganisha mu gushaka ibisubizo by’abaturage bayobora.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa 416 bagiye kumara icyumweru mu itorero ry'igihu
Abanyamabanga Nshingwabikorwa 416 bagiye kumara icyumweru mu itorero ry’igihu

Babikanguriwe na Brig Gen Emmanuel Bayingana, Umuyobozi wungirije wa komisiyo y’igihugu y’itorero, ku mugoroba wo ku wa 28 Werurwe 2016, hatangizwa itorero ry’aba banyamabanga nshingwabikorwa.

Iri torero riri kubera mu kigo cy’Itorero ry’ igihugu cya Nkumba, giherereye mu karere ka Burera mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ubusanzwe ngo gutekereza byimbitse kandi utekerereza igihugu byahoze mu muco w’Abanyarwanda kandi bikabafasha kujya mbere, ari naho Brig Gen Bayingana yashingiye yibutsa aba banyamabanga Nshingwabikorwa gushingira kuri uwo muco, bubahiriza inshingano zabo

Yagize Ati “Igihugu nticyatera imbere kidafite abantu batekereza. Ikintu cyo gutekereza no gushaka ibisubizo nikitugarukemo.

Kandi buri wese uri hano uko muri 416 mufashe uwo muco mwiza twese ukatwinjiramo, igihugu cyavuduka mu iterambere”.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe iterambere ry’abaturage muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Munyeshaka Vincent, asanga uyu ari umwanya mwiza, aba banyamabanga babonye, wo kwisuzuma bakareba aho bitagenda bakahakosora.

Ati “ Nagirango mbasabe kuzakora ibyo twita gusasa inzobe, kuko mu byo mukora hari byinshi tubashima ukora neza, ariko nk’urwego hari amakosa tukibona.

Turagirango muzayagarukeho, muyaganireho, mwibaze impamvu ibyo ngibyo biba kandi duhari, mwibaze icyo twakora ni iki, kugira ngo muzave hano mwafashe ingamba zifatika zo kubaka inzego z’ibanze zishyira imbere inyungu z’umuturage”.

Munyeshyaka Vincent yasabye aba banyamabanga nshingwabikorwa kuzasoza itorero bajya gukosora imwe mu mikorere idatunganye
Munyeshyaka Vincent yasabye aba banyamabanga nshingwabikorwa kuzasoza itorero bajya gukosora imwe mu mikorere idatunganye

Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge basanga itorero bagiye kumaramo icyumweru rigiye kubafasha kongera ubushobozi, ndetse n’ubumenyi ku byo bari basanganwe.

Ni ku nshuro ya kane itorero rihuje abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ribaye, ariko kuri ubu ahanini rikaba rigamije guha ikaze abaheruka guhabwa izo nshingano.

Uretse abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge 416, iri torero ryanitabiriwe n’abakozi bashinzwe imiyoborere myiza mu turere ndetse n’intara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka