Igihugu kitubakiye ku muco kigereranywa n’igiti kitagira imizi - Nkusi Deo abwira urubyiruko
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe, Nkusi Deo, asanga urubyiruko rutagize uruhare mu gusigasira umuco w’igihugu, no kuwubakiraho mu bikorwa bitandukanye rugiramo uruhare, byasa n’aho ibyo rukora ari imfabusa, bikagereranywa n’igiti kitagira imizi.

Ibi yabibwiye urubyiruko rwiga muri Kaminuza ya Kigali (UoK), Ishami rya Musanze, ku wa kane tariki 11 Ugushyingo 2021, mu biganiro byateguwe na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, bigamije kwigisha urubyiruko amateka y’igihugu n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Nkusi yasobanuye ko kugira ngo urubyiruko rubashe gutegura ahazaza, bisaba kuba rwariyubatsemo indangagaciro zo gukomera ku mahame n’umuco, kandi rusobanukiwe amateka y’aho igihugu cyavuye.
Yagize ati “U Rwanda nk’igihugu cyahanzwe n’Abanyarwanda bakanafatanya urugamba rwo kucyagura, kukizanira ituze mu bihe byari bigoye, ndetse no kugiteza imbere aribo ubwabo bishatsemo ibisubizo, ni ngombwa ko n’urubyiruko ibyo rukora byose, bikomereza muri uwo murongo. Kubigeraho nta kindi bisaba kitari ukwiyubakamo umuco wo gukunda igihugu no kurinda ko hagira ukigirira nabi. Bisaba kandi ko mu byo abantu bakora byose, biganisha mu gutahiriza umugozi umwe, bakarangwa n’umurimo unoze kandi bashyize imbere umuco w’ubupfura”.

Asanisha izi ndangagaciro n’amateka y’igihugu, mbere y’ubukoroni, mu gihe cyabwo na nyuma yaho, kugeza Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe n’ingabo zahoze ari iza RPA, Nkusi, yabwiye urwo rubyiruko, gufatira urugero kuri bagenzi babo bari urubyiruko icyo gihe, biyemeje gushyira imbere inyungu z’igihugu batitaye ku zabo bwite.
Agira ati “Dukeneye ko urubyiruko rwacu rutigera na rimwe rushyigikira uwagambanira igihugu cyangwa ngo agitererane mu rugamba cyakwinjiramo, rwaba urw’iterambere cyangwa urwo mu bundi buryo ubwo ari bwo bwose. Dukeneye urubyiruko rwicara hamwe rukajya inama, rugafatanya gusesengura ibintu, mu bwitonzi bwinshi, bagamije kumenya ibibazo bihari n’uko babikemura badahubutse cyangwa ngo bazarire, bakabikorana umutima w’ubushake n’ubwitange; kuko urengeye igihugu aba yirengeye”.
Insanganyamatsiko y’ibiganiro byahawe urubyiruko rwiga muri University of Kigai, iragira iti: “Umuco, Indangagaciro n’amateka byacu: ishingiro ry’Ubunyarwanda n’iterambere duharanira”.
Umuhoza Eulice, umwe mu rubyiruko rwitabiriye ibi biganiro, ahamya ko bungutse byinshi ku gusigasira umuco.
Yagize ati “Twamenye byimbitse ukuntu hari igihe Abanyarwanda babayeho bashyize hamwe, bikagirira umumaro igihugu cyose. Twanasobanukiwe ukuntu mu gihe abayarwanda babanyeho badashyize hamwe, bikagira ingaruka zo kuganzwa n’ubukoroni, amacakubiri byanatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nk’urubyiruko, nyuma y’ibi biganiro dusanze hari umwenda dufitiye igihugu cyacu wo kugikorera duhuje amaboko ngo dusigasire ibyo cyagezeho”.

Urubyiruko rugaragaza ko rufite inyota yo kwigishwa kenshi amateka y’igihugu, ku buryo binabaye ngombwa, yajya yigishwa mu buryo buhoraho, bikaba ku rwego rumwe n’andi masomo atangirwa mu bigo by’amashuri, kugira ngo bifashe abiga, kuyasobanukirwa bihagije, bityo na bo mu gihe kizaza bazabe babasha kuyasobanurira abazabakomokaho bayazi neza.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, itangazako ishyize imbaraga mu kuganiriza urubyiruko kuri izi ngingo, kugira ngo bagire amahitamo akwiriye y’imyitwarire.
Ohereza igitekerezo
|