Igihugu gishora imbaraga nyinshi mu mikurire y’abana kuko kibatezeho ahazaza - Minisitiri Bayisenge

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yatangiriye mu Karere ka Musanze, kuva kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mata 2021, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette, yahamagariye ababyeyi kwita ku mikurire n’uburere bw’abana kuva bakiri bato, kugira ngo bazavemo abagira uruhare mu ntego igihugu cyiyemeje.

Minisitiri Bayisenge aha abana amata
Minisitiri Bayisenge aha abana amata

Ibyo yabitangarije mu Murenge wa Remera, nyuma yo gutangiza ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD Urumuri), rurerwamo abana 109.

Yagize ati "Aba bana ni bo igihugu gitezeho ko bazagiteza imbere, aho twebwe tuzaba tubyina tuvamo, ni bo bazakomerezaho. Ni na yo mpamvu gahunda y’Imbonezamikurire y’abana bato, Igihugu cyayishyizemo imbaraga, kubera ko iyo abana badateguwe bakiri batoya, ndetse yewe kuva bagisamwa, tuba dutakaje muri 80% by’ibyakabaye bituma babaho, bafite ubwenge n’ubushobozi bwo gukorera igihugu ibyiza".

Yanabwiye ababyeyi ko imikurire y’umwana idatana no kwitabwaho mu miryango. Aha ni naho yahereye agaya abateshuka ku nshingano zo gutanga uburere bubereye.

Ati “Turacyafite imiryango irangwamo amakimbirane, za gatanya za hato na hato, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi bigayitse abana batafatiraho urugero rwabategura kuzavamo Abanyarwanda b’inyangamugayo. Ni yo mpamvu uburere n’ubumenyi bukwiye abana bavoma mu bigo nk’ibi bigomba kutanyuranya n’urugero rwiza bahabwa n’ababyeyi mu miryango".

Urugo mbonezamikurire y’abana bato Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yatangije, rurererwamo abakobwa 52 n’abahungu 57.

Ababyeyi b’abo bana bishimiye ko ubu baciye ukubiri no kubura aho basiga abana babo, ibyabagiragaho ingaruka zo kwirirwa bazerera, cyangwa kwirirwa ku nkengero z’ikiyaga cya Ruhondo bafite n’ibyago byinshi byo kurohamamo dore ko abenshi banagituriye.

Umubabyeyi witwa Karimunda Stanislas yagize ati "Murabona ko duturiye ikiyaga, abana benshi niho birirwaga bidumbaguza mu mazi, abandi bibera mu burobyi, mbese ugasanga imyitwarire yabo n’iy’ababyeyi babo idaha agaciro ishuri. Ubu rero twishimiye ko uru rugo mbonezamikurire y’abana bato rutwegereye, rukaba rugiye kubatoza umuco wo gukunda ishuri kuva bakiri bato. Turwitezeho kubabera isoko bavomamo ubumenyi bakiri bato, bigatuma bazavamo abahanga beza".

Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minisitiri Bayisenge
Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minisitiri Bayisenge

Nyuma yo gutangiza ku mugaragaro urugo mbonezamikurire y’abana bato ECD Urumuri mu Murenge wa Remera, Minisitiri Bayisenge yakomereje uruzinduko rwe mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, aho akomeje gusura ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’Iterambere ry’Umuryango.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko bakomeze gushyiramo imbaraga kuko abana nibo Rwanda rwejo

Theo yanditse ku itariki ya: 29-04-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka