Igihugu gifite urubyiruko rudakora ntabwo cyatera imbere – Chairman Bosenibamwe
Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu ntara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira urubyiruko rw’umuryango FPR n’urubyiruko rw’igihugu muri rusange kuba umusemburo w’iterambere, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora kitatera imbere.
Ibi Chairman Bosenibamwe yabivuze kuri iki cyumweru tariki 17/11/2012 mu matora y’inzego z’urubyiruko rw’umuryango FPR mu ntara y’Amajyaruguru, ahari butorwe abagize komite nyobozi y’urubyiruko ku rwego rw’intara muri FPR ndetse n’urugaga rw’urubyiruko muri iyi ntara.
Mu ijambo yagejeje ku rubyiruko ruhagarariye urundi ku rwego rw’imirenge n’uturere bigize intara y’ Amajyaruguru mu muryango FPR, Chairman Bosenibamwe yasabye uru rubyiruko kurangwa n’intego, kuko aribo ejo hazaza h’umuryango n’igihugu.

Ati: “Rubyiruko banyamuryango, munyemerere mbibutse ko ari mwebwe musemburo w’iterambere ryanyu n’igihugu cyanyu, kuko igihugu gifite urubyiruko rudakora rutatera imbere na gato. Mugomba guhora iteka mufata umwanya uhagije wo gutekereza aho muva n’aho mugana”.
Chairman Bosenibamwe, yanagiriye inama uru rubyiruko kwirinda ibintu bitatu, kugirango babashe kugera ku iterambere igihugu kibagezeho.
Ati: “Nagirango mbasabe gukorera ku ntego mu bwuzuzanye n’ubufatanye n’abandi, gukunda impinduka nziza, kwirinda guhubuka no guhuzagurika mu byo mukora, no kwirinda ingeso mbi zibasubiza inyuma mu mitekerereze n’imikorere kuko mudafite ubuzima bwiza ntacyo mwageraho”.

Amatora y’uyu mwaka arimo agashya, kuko komite nyobozi y’urubyiruko rw’umuryango FPR ku rwego rw’intara n’urw’igihugu itari isanzwe iriho, ariko kubera ubuvugizi bwakozwe bikagaragara ko ikenewe, abayigize bari gutorwa.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|