Igihugu cyiza cy’ejo ugitegura uyu munsi- Minisitiri Rosemary Mbabazi

Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi ahamya ko igihugu cyiza cy’ejo umuntu akibona uyu munsi ari yo mpamvu ngo ari ngombwa gutegura urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo.

Minisitiri w'Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kurushaho gutegura igihugu kizabizihira mu bukuru bwabo
Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yasabye urubyiruko kurushaho gutegura igihugu kizabizihira mu bukuru bwabo

Yabitangaje ubwo yari yitabiriye ibiganiro bijyanye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro wabaye kuri uyu wa 21 Nzeri 2018, igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta na Sosiyete sivile ariko urubyiruko ari rwo rwiganje.

Minisitiri Mbabazi yahaye ubutumwa urwo rubyiruko bwo kubungabunga amahoro igihugu gifite, rufatiye urugero kuri bakuru babo bitanze babohora u Rwanda kugira ngo rubone amahoro rwari rwarabuze igihe kirekire.

Yagize ati “Amahoro dufite uyu munsi yaturutse kuri bakuru banyu bitanze, batanga ubuzima bwabo, ubu dufite umutekano usesuye kuko waharaniwe. Ni byiza rero ko urubyiruko rumenya amateka bityo rukamenya gusesengura ibivugwa kugira ngo ruhitemo ibifite akamaro”.

Arongera ati “Iyo rero udateguye urubyiruko hakiri kare ntabwo uba utegura ejo hazaza, kandi igihugu cyacu cyiza cy’ejo ukibona uyu minsi. Impamvu ikunze guteza ibibazo ni ukudaha urubuga urubyiruko ngo rugaragaze ibitekerezo byarwo n’ibibazo ruhura nabyo”.

Abasaga 400 bakurikiye ibiganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'amahoro
Abasaga 400 bakurikiye ibiganiro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro

Umunyana Ange, umwe mu rubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa, yavuze ko urugero yahawe n’abari urubyiruko babohoye u Rwanda atazarutatira.

Ati “Nzaharanira ko ibyo abitanze bakatugeza ku mahoro dufite ubu bitasubira inyuma, ngomba kubiheraho ahubwo nkongeraho ibindi byinshi byiza bizatuma ayo mahoro ataducika. Ni ugutanga ibiganiro bibumbatira amahoro kuko ubu urugamba ruhari ni urw’iterambere kandi ntiryakunda nta mahoro”.

Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’ubwiyunge, Musenyeri John Rucyahana, akangurira urubyiruko kumenya gusesengura ibyo rugenda rwumva.

Ati “Turakagurira urubyiruko muri iki gihe tugezemo kugira ngo rumenye gusesengura, kandi rusesengurane no kuryoherwa no kuzagira agaciro n’ibyiza bazaraga abana babo mu gihe kizaza. Ntituzigere dutekereza ko hari uzaduha amahoro, ni twe tugomba kuyaharanira”.

Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo
Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo

Yakomeje avuga ko u Rwanda rugeze aho gufasha kugarura amahoro ahandi batayafite, ariko ko rugomba kubanza kuyagira ubwarwo kuko ntawutanga icyo adafite.

Umunsi mpuzamahanga w’amahoro witabiriwe n’urubyiruko rusaga 400, insanganyamatsiko mu Rwanda ikaba yari “Uburenganzira ku mahoro” mu gihe ku rwego rw’isi yari “Imitekerereze, isesengura byubaka amahoro”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka