Igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kugira Kagame nk’umuyobozi udasanzwe - Mukabalisa

Mukabalisa Donatille, Umuyobozi w’Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu (PL), avuga ko guhitamo gushyigikira Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, babikoze mu bushishozi, basanga imiyoborere ye myiza yarakuye Igihugu ahakomeye.

Chairperson wa PL, Mukabalisa Donatille
Chairperson wa PL, Mukabalisa Donatille

Ati “PL Twaricaye, turashishoza, duhitamo neza, twemeza kubashyigikira mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Impamvu twashingiyeho ntabwo zibarika, kandi n’uwazivuga bwakwira bugacya, gusa icyo nagiraga ngo mvuge Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ukaba n’umukandida wacu, n’uko Igihugu cyacu cyagize umugisha udasanzwe wo kubagira nk’umuyobozi udasanzwe”.

Ni ibyo yatangaje kuri uyu wa gatandatu tariki 06 Nyakanga 2024, mu gikorwa cyabereye mu Karere ka Bugesera cyo kwamamaza Paul Kagame, Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.

Chairman wa FPR yiyamamarije mu Karere ka Bugesera
Chairman wa FPR yiyamamarije mu Karere ka Bugesera

Chairperson wa PL, Mukabalisa, yavuze ko nyuma yo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994 no kubohora Igihugu, Paul Kagame amaze kugeza Igihugu aho bose bifuza kwitwa Abanyarwanda.

Ati “Kubera imiyoborere yanyu myiza Igihugu mwagikuye ahantu hakomeye, mu kigeza aho buri wese yishimira kandi atangarira, ni ukuri Abanyarwanda n’abanyamahanga twese turabavuga imyato, urareba aho twavuye mu 1994 munsi ya 0, ukareba aho tugeze uyu munsi ukavuga uti u Rwanda ni ibitangaza gusa”.

Mukabarisa yashimye Kagame wagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kubaho
Mukabarisa yashimye Kagame wagaruriye Abanyarwanda icyizere cyo kubaho

Mubyo Mukabalisa ashimira Paul Kagame, harimo ukugarurira Abanyarwanda icyizere cyo kongera kubaho, no kubaka ubumwe babonaga ko bwasenyutse burundu, Igihugu kikaba gifite umutekano gisagurira n’amahanga.

Ati “Ubu Umunyarwanda aho ari hose, aho agenda hose aremye, ibanga ry’Umunyarwanda ryatumye tugera aheza twishimira ni ubufatanye n’imikoranire myiza, ibyo bigatuma tubasha kwesa imihigo muri byinshi, haba ku rwego rw’Igihugu, haba ku rwego rwa Afurika ndetse no ku rwego rw’Isi”.

Yagarutse ku bikorwaremezo birimo amazi, amashanyarazi ndetse n’imihanda yatumye ubuhahirane bworoha.

Mubyo Abanyabugesera bishimira harimo imihanda bubakiwe ibafasha mu kugenderana n'utundi duce tw'Igihugu
Mubyo Abanyabugesera bishimira harimo imihanda bubakiwe ibafasha mu kugenderana n’utundi duce tw’Igihugu

Ati “Abanyarwanda by’umwihariko Abanyabugesera mwadukijije byinshi, mwadukijije kuvoma ibirohwa, utarashoboraga kubona igare cyangwa se udashoboye gukomata, yahoranaga akavomesho ku mutwe, ariko ubu Akarere ka Bugesera twese twabonye amazi meza ndetse twubakirwa n’inganda ebyiri ziyatunganya”.

Arongera ati “Ntabwo mwadukijije kuvoma ibirohwa gusa mwadukijije n’akavumbi, ubu murabona imihanda ya kaburimbo mu Mujyi wa Nyamata n’ahandi, mwabonye uyu umuhanda uhuza Bugesera na Kigali, dufite n’umuhanda uduhuza n’Amajyepfo, abaturutse i Nyanza baje mu muhanda wa kaburimbo, ndetse ukaduhuza n’ibindi bice by’Intara y’Iburasirazuba kugera ku baturanyi bacu ba Tanzania”.

Yanakomoje ku kibuga mpuzamahanga cy'indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera
Yanakomoje ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera

Mukabalisa yagarutse no ku kibuga mpuzamahanga cy’indege kiri kubakwa mu Karere ka Bugesera, avuga no ku cyanya cyahariwe inganda (Bugesera Special Economic zone), akomoza no ku burezi budaheza, aho amashuri yongerewe ava kuri arindwi abanza yabaga mu Karere kose.

Yagarutse no kuri serivise z’ubuvuzi zegerejwe abaturage, hubakwa amavuriro n’ibitaro, ati “Maze ubu dufite n’ibitaro bifite ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru, byimukanwa mu gihe habaye ikibazo cy’ibiza”.

Yavuze no ku nzu zubakiwe abatishoboye no kubaremera inka, aho banywa amata, avuga ko icyizere cyo kubaho ku Munyarwanda cyazamutse kigera ku myaka 70, abenshi bakaba bifuza gutura mu Bugesera mu gihe muri ako kace hoherezwaga abatifuzwa mu gihugu.

Ati “Ubwo muzi ko aha mu Bugesera ari ahantu ba bategetsi babi batagira umutima baciraga abo batifuza, icyo bari bagamije ni ukugira ngo bahagwe kubera ubujyahabi, none ubu Bugesera ni Akarere k’ubudasa, ubu buri wese arifuza gutura mu Bugesera”.

Yagarutse ku kintu gikomeye Paul Kagame yakoreye abagore, aho yabahaye agaciro basubirana ijambo, ubu u Rwanda rukaba ari igihugu cya mbere ku isi mu kugira abagore benshi mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Niho ahera avuga ko Ishyaka rya PL, ryiyemeje gushyigikira Paul Kagame, ati “Kugira ngo Igihugu cyacu kibe mu bihugu bifite ubukungu buteye imbere, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu PL, ni ukuri tuzaguhundagazaho amajwi, tuzagutora ijana ku ijana ariko ndagira ngo nsabe n’abanyarwanda bose bazaguhundagazeho amajwi, bagutore 100%”.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Amafoto: Rwigema Freddy

Videwo: Richard Kwizera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka